Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ni bande basenya imva mu marimbi?

Hakomeje kumvikana abajya mu marimbi bakangiza imva bashakaho amakaro,imisaraba ikoze mu byuma ndetse na ferabeto(fer à beton), bigurishwa mu byuma bishaje.

                       Imva yo mu irimbi rya Nyagatovu(IWABO WA TWESE) yakuweho ibyuma ikagwamo

Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu murenge wa Kimironko,ho mu karere ka Gasabo,bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva(Fer à beton) zitwikirijwe  imva maze bakazisiga zasamye. Ni irimbi rizwi ku izina “IWABO WA TWESE”, amakuru avuga ko imva zirenga 100, zidapfundikiye kubera abajura batwaye ibyuma byari bizitwikiriye.

                                Imva zigera ku ijana zari zimaze gusenywa n’abashaka ibyuma byo kugurisha

Umunyamakuru wa www.umurunga.com yasuye irimbi rya Rusororo riherereye  mu kagari ka Kabuga II mu mudugudu wa Mataba, maze yibonera neza ko zimwe mu mva zamaze kwangirika, bigaragara ko zagiye zisenywa mu bice bitandukanye, aho hatungwa agatoki abantu biba bimwe mu bikoresho bizubakiye bakajya kubishakamo amaronko.

                                                Kubura amazi byatumye imva zuzuye ivumbi

Mu gihe hari hamaze igihe hano muri iri rimbi havugwa umutekano muke ndetse n’ubujura hagashyirwa mu majwi abana bazwi nk’inzererezi bazwi ku izina rya marine bibaga abaje gushyingura muri iri rimbi rya Rusororo.

Inzego z’umutekano zikorera aha mu murenge wa Rusororo zatubwiye ko zakajije umutekano wa ku manywa ukorwa n’irondo ry’umwuga rya Rusororo,naho n’ijoro bakongeramo abazamu.

Tuganira n’umukozi ukora mu irimbi yatubwiye ko ikibazo bakunze guhura nacyo ari abavuga ko bazazana amafoto y’ababo bashyinguwe, yuzuza aho amakaro ahurira bikarangira batayazanye ibi bigaha icyuho abangiza imva,yagize ati:”Urabona umuntu azagushyingura agasiga atubwiye ko dusiga ahazajya ifoto,bikarangira ifoto itaje,kandi urareba iyo ifoto itagiyeho bishobora gutuma hariya amakaro ahurira yomoka akaba yavaho.”

Abaza gushyingura ndetse n’abaza gusura imva z’ababo batubwiye ko ikibazo bafite ari ivumbi usanga ryuzuye ku makaro , muri iki gihe muri Kabuga amazi ari ikibazo gikomeye mu gihe hari kubakwa umuhanda  uzanyura Kabuga ukomereza aha ku irimbi ugakomereza muri Ndera.

Twaganiriye n’abakozi bakora isuku mu irimbi batubwiye ko amazi yabaye ikibazo kuko mu minsi yashize ijerekani bayiguraga amafaranga magana tatu (300frw),bagasaba WASAC kugerageza bakabona amazi,doreko abaturage bakomeje kuvuga ko abari kubaka umuhanda batemye amatiyo none babuze amazi.

                                        Umuhanda uri kubakwa bivugwa ko ariwo watumye amazi abura.

 

 

Ni mugihe iri rimbi rya Rusororo rifitwe na CONSTECH.LTD batubwiyeko imva zirinzwe neza ko ntawe ushobora kwinjiramo  ngo abe yakwangiza imva.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!