Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAmerica:Abantu batanu banditse amateka yo kurohora indege mu nyanja.

America:Abantu batanu banditse amateka yo kurohora indege mu nyanja.

 

Ku mucanga wa New Hampshire,Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu batanu bari bagiye koga, barohoye indege mu nyanja ntihagira uhasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku wa 29 Nyakanga 2023, ubwo indege yagwaga ku nkombe z’inyanja ya New Hampshire.Iyi ndege iri mu bwoko bwa PA-18, yaje kugwa mu nyanja hagati, ubwo yaje ishaka guparika ku inkombe zayo.

Ubwo rero iyi mpanuka yabaha aba bantu bari baje koga bahise bihutira gutabara bayizirika imigozi barayikurura bayikura mu nyanja.

Iyi mpanuka ntanumwe wayiburiyemo ubuzima nk’uko ikinyamakuru 10 Fox Phoenix cyabitangaje kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023.

Ubu hagiye gukorwa iperereza n’ikigo FAA kugirango hamenyekane icyateye impanuka y’iyi ndege.

SRC:Inyarwanda

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!