Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAmerica: Umugore w'imyaka 25 arakekwaho kwica umugabo bamaze gutera akabariro.

America: Umugore w’imyaka 25 arakekwaho kwica umugabo bamaze gutera akabariro.

Taylor Denise Schabusiness, Ni umugore w’imyaka 25 ukomoka mu mujyi Green Bay i Wisconsin muri Amerika, yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku cyaha acyekwaho cyo kwivugana umukunzi yari yibitseho ku ruhande.

Nk’uko Dail Mail yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2023, yatangaje ko umusore witwa Shad Thyrion wari ufite imyaka 24 yishwe n’uyu mugore amukataguyemo ibice bice akabishyira ahantu hatandukanye.

Bimwe mu bice bye byasanzwe mu modoka no mu nzu yabanagamo na Mama we, umutwe n’igice cy’imyanya y’ibanga isangwa mu ndobo.

Nyina witwa Tara Pakanich we n’umukunzi Steve Hendricks, bahaye amakuru Polisi muri Gashyanare 2022.

Nyina w’uyu muhungu yumvise imodoka mu ma saha ya saa Kenda za mugitondo, agiye kureba ko ari Schabusiness kuko yari yiriranwe n’umuhungu we nibwo yageze ku ndobo ayipfunduye abonamo umutwe w’umwana we.

Ako kanya Pakanich n’umukunzi we bahise batabaza Polisi, igiye gufata Schabusiness imusanga afite amaraso mu biganza no ku myenda yari yambaye.

Nyina w’uyu muhungu yatanze ikirego avuga ko ubwo umuhungu we yicwaga yari yirwanye n’uyu mugore, iperereza rigaragaza ko basanze ari ukuri kandi uyu mugore nawe ntahakana.

Polisi igaragaza ibimenyetso byafashwe na Kamera yo hanze y’urugo yiciwemo birimo ibikapa byari birimo ibice by’umubiri we yagiye ajugunya hanze, matela zuzuyeho amaraso.

Ubushinjacyaha burashinja Tayrol Denise ko yifashishe imibonano mpuzabitsina nyuma akamuhata inzoga, agahengera ntarutege afite akamutsikamira ku ijosi agahera umwuka.

Uyu mugore ashobora kuzakatirwa burundu cyangwa agahabwa igihano cy’urupfu kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!