Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUBarinzwe mu ibanga rikomeye, abana 19 bahamwe n'ibyaha bitandukanye basoje ibizamini bya...

Barinzwe mu ibanga rikomeye, abana 19 bahamwe n’ibyaha bitandukanye basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Mu Karere ka Nyagatare, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare mu banyeshuri bahakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, umwaka w’amashuri wa 2022-2023, harimo abana 19 b’imfungwa, bahakoreye ikizamini cya Leta.

Aba bana bo mu Igororero rya Nyagatare baba barakatiwe, kuko baba barahamwe n’ibyaha bitandukanye.

Mu kizamini cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga kigasozwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga, aba bana 19 bo mu Igororero rya Nyagatare bakoranye ibizamini n’abandi basanzwe, ndetse bambaye impuzankano z’abanyeshuri basa n’abandi ku buryo utabatandukanya, ariko baba barinzwe mu ibanga rikomeye cyane kuko bahamijwe ibyaha bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko atari ubwambere abana nk’aba bakora ibi bizamini kandi bakabitsinda , bose kuko baba bizeye kubabarirwa n’umukuru w’igihugu.

Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora ,ubwo aba bana batangiraga ibizamini yabasabye gukorana ubwitonzi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe bahabwa cyane ko ibyo baba baraguyemo bitabakuraho uburenganzira bwo kwitwa abana.

Kuva iri gororero ryajyaho muri 2009 ryitwa gereza y’abana ya Nyagatare, muri 2016 ryatangiye gutanga ibi bizamini kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi ni uko nta mwana uratsindwa yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!