Mu gihugu cya Uganda hakunze kuvugwa inkuru zidasanzwe, kuri ubu haravugwa inkuru itangaje gusa ibabaje aho umusore yishwe n’abo kwa sebukwe azizwa kunanirwa kwishyura inkwano.
Akenshi inkwano ahenshi ifatwa nk’ikimenyetso cy’umuco aho ngo bifatwa nko kuba ishimwe ry’ababyeyi b’umukobwa ko bareze neza.
Kwizera Emmanuel, ni umugabo wo mu kigero cy’imyaka 35, kuri ubu ntagihumeka umwuka w’abazima kuko yishwe n’abo mu muryango yashatsemo bivugwa ko intandaro ya byose ari uko yanze kwishyura inkwano.
Fred Enanga, ni umuvugizi wa Police mu gihugu cya Uganda, yavuze ko aya mahano yabereye mu gace kitwa Kiruhura, ho muri Uganda.
Uyu mugabo ngo ubwo yari agiye gucyura umugore we, yageze kwa sebukwe maze baramwadukira baramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Zari Hassan, umugandekazi w’umuherwe, aherutse gukomoza ko abona inkwano itakiri ngombwa kuko asanga ishobora kuba intandaro y’amakimbirane mu gihe imiryango yombi itabyumvise kimwe.
Aha, uyu mugandekazi, yakomozaga ku kuba umusore bari bagiye kubana atagomba kumukwa.