Umurunga News

Header
collapse
...
Home / Amakuru / U Rwanda rwongeye guhagararirwa muri ‘UAE SWAT Challenge’

U Rwanda rwongeye guhagararirwa muri ‘UAE SWAT Challenge’

Feb 09, 2026  Umurunga media  25 views
U Rwanda rwongeye guhagararirwa muri ‘UAE SWAT Challenge’

Abahagarariye u Rwanda baturutse muri Polisi y’u Rwanda (RNP) no mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bitabiriye amarushanwa y’abashinzwe umutekano bihariye mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki, ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE SWAT Challenge) muri uyu mwaka wa 2026.

Imikino y’izo ntoranywa mu gukoresha intwaro na tekiniki bidasanzwe yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026, aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe atatu mu makipe 109 yitabiriye aturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ku munsi wa mbere, amakipe abiri ya Kazakhstan ni yo yayoboye n’amanota 109 ndetse na 108 mu gihe ikipe yo mu Burisiya yabaye iya gatatu n’amanota 107.

Kuri uwo munsi ikipe ya Polisi (RNP SWAT Team I) yabaye iya 12 n’amanota 99 mu gihe RNP SWAT Team II yabaye iya 23 n’amanota 88. Ikipe yoherejwe na RDF ku nshuro ya mbere (Rwanda Defense Force SOF Team) yabaye iya 33 n’amanota 78.

Ku munsi wa kabiri na bwo amakipe yahagarariye u Rwanda yakomeje kwitwara neza, amarushanwa akaba akomeje kugeza ku wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare. RNP SWAT Team I yaje ku mwanya wa gatandatu mu bijyanye no gukoresha ubuhanga na tekiniki.

Ubwo yakiraga aya makipe ku wa Gatandatu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) John Mirenge, yifurije ishya n’ihirwe abahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ngarukamwaka, abashishikariza gukoresha ubushobozi bwabo bwose mu gihe cyose cy’amarushanwa.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rwitabiriye amarushanwa atandatu muri arindwi yabaye guhera mu mwaka wa 2019. Mu 2025, ikipe ya mbere ya Polisi (RNP SWAT Team I) yasoje amarushanwa iri ku mwanya wa 11 n’amanota 407 mu gihe RNP Team II yaje ku mwanya wa 18 n’amanota 357.

Aya marushanwa ategurwa na Polisi ya Dubai abonwa nk’amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’ibihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu byo barushanwamo harimo ubuhanga mu gutegura ibikorwa, kumashana intego no gukorera hamwe, ababaye indashyikirwa bakaba bashimirwa ndetse bakaba n’intangarugero ku bandi.

Ni amarushanwa akorwa mu byiciro bitanu bigamije kugaragaza ukwihangana n’umurava by’abitabiriye ayo marushanwa kandi bikagaragaza isura y’ubudashyikirwa bw’Igihugu bahagarariye mu bikorwa bya Polisi.

Nanone kandi ayo marushanwa afatwa nk’amahirwe yo guhuza impuguke mu gucunga umutekano ku Isi, bagasangira ingamba, ubunararibonye ndetse n’ubumenyi cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho mu gucunga umutekano.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2019, akomoka ku yandi mpuzamahanga yatangiye mu mwaka wa 2004 yiswe ‘Original SWAT World Challenge’ akaba abera ahitwa Little Rock muri Leta ya Arkansas ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intego nyamukuru y’aya marushanwa ni ukorohereza ibihugu guhererekanya ubumenyi n’ibitekerezo bigamije kunoza imicungire y’umutekano ndetse no kwimakaza ihererekanywa ry’ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, gukoresha imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri mu buryo bw’umwuga.


Share:

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy