Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Radiyo Rwanda ntizongera kogeza Shampiyona yahano mu Rwanda.

 

Nyuma y’igihe kinini Radiyo Rwanda ariyo yojyeza shampiyona  y’icyiciro cyambere mu Rwanda, hashobora kuzamo impinduka  igahabwa indi Radiyo.

Ingoma iyoboye FERWAFA, iyobowe na Munyentwari Alphonse utangiye kuzana impinduka zikomeye kugirango shampiyona igire icyo yinjiza.

Biravugwa ko FERWAFA iri kugirana ibiganiro na terevisiyo mpuzamahanga ya Azam Tv kugirango yongere ijye yerekana Shampiyona ya Primus National League.

Sibyo gusa ahubwo ibi biganiro nibirangira FERWAFA izahita ishaka Radiyo imwe bazumvikana ikazajya ariyo yogeza imipira yose ya Shampiyona ya hano mu Rwanda.

FERWAFA iri gukora ibi kugirango igabanye akavuyo k’amaradiyo menshi yogezaga iyi Shampiyona ku buntu, rero Radiyo izatsindira iri soko niyo izajya igurisha imikino yo kogeza.

Radiyo Rwanda niyo yakurikirwaga cyane mugihe habaye umupira, rero mugihe Radiyo Rwanda itinjiye mugutsindira iri soko, haboneka indi Radiyo iryegukana.

FERWAFA iri gukora ibishoboka byose ngo Shampiyona yahano iwacu igire agaciro dore ko n’amafaranga ahabwa ikipe yatwaye igikombe yamaze kongerwa.

SRC: YegoB

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!