General Sultan Makenga asobanuye impamvu Tshisekedi yitirira u Rwanda ibibazo bya M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, General Sultan Makenga, yasobanuye ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yitirira igihugu cy’u Rwanda ibibazo bya M23, aruhora kuba rugerageza kwereka Isi impamvu uyu mutwe urwana.

Perezida Tshisekedi yakunze kwerekana ko umutwe wa M23 utabaho, ko ahubwo abitwa abarwanyi bawo ari abakoreshwa n’u Rwanda avuga ko bateye igihugu cye bagamije kugisahura amabuye y’agaciro.

Mu kiganiro Gen Makenga yagiranye n’umushakashatsi Alain Destexhe, wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka, yavuze ko ibyo Tshisekedi avuga ari ugushaka impamvu ku Rwanda.

Yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka uwo bugira impamvu y’ibibazo bwateje cyangwa ibyabunaniye gukemura. Abanyarwanda baratwumva ndetse bagasobanurira Isi ikibazo cyacu. Ni abaturanyi bacu bakaba n’abavandimwe bacu, ikindi kimwe natwe na bo bamaze igihe babangamiwe na FDLR.”

Gen Makenga akomeza avuga ko usibye kuba u Rwanda ruvuganira M23, runamaze igihe kirekire rucumbikiye amagana y’ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo zifuza gutahuka zigasubira iwabo.

Abajijwe koko niba Tshisekedi yari afite umugambi wo gutera u Rwanda, yagize ati: “We ubwe yarabyitangarije.”

Gen Makenga akomeza agira ati: “Byongeye kandi, ingabo ndetse n’intwaro yari yarazanye muri Goma ndetse n’ubufatanye yari afitanye n’Ingabo zo mu karere by’umwihariko iz’u Burundi na FDLR, ku bwanjye biragaragara.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!