Monday, March 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 kuri Stade Amahoro.

Darko Novic yavuze ko umukino wa derby utapfa kugena uko urarangira ndetse ko umusaruro wo kunganya wari ukwiye.

Yagize ati: “Iyi ni derby, ntabwo wahita umenya ibizayivamo. Twagize amahirwe angana na Rayon Sports, rero ndibwira ko kunganya 0-0 byari bikwiye. Tugomba gukomeza urugamba rwa shampiyona.”

Akomeza ashimangira ko Muhire Kevin ari umukinnyi ufite ubuhanga buhambaye, cyane cyane mu gutanga imipira y’imiterekano.

Ati: “Ntekereza ko ariwe mukinnyi mwiza muri shampiyona ku bijyanye no gukina neza ku kirenge. Nafashe umwanya mbibwira n’umunyezamu wanjye.”

Darko Novic yaboneyeho no gushimira abakinnyi be by’umwihariko Ruboneka Jean Bosco na Nshimirimana Ismael Pitchou, avuga ko bagaragaje urwego rwo hejuru.

Kugeza ubu Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 41.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!