Umuturage wo mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Nyarubaka, Akagari ka Nyagishubi ho mu Mudugudu wa Kabere, yafashwe na Polisi ashinjwa guhinga urumogi mu rugo iwe.
Bamwe mu baturage batanze amakuru bavuga ko Polisi yinjiye muri urwo rugo, basanga ibiti by’urumogi bitohagiye.
Umwe muri bo yagize ati: “Twatunguwe no kubona ko Hitimana yari ahahinze urumogi mu rugo rwe.”
Uyu muturage akomeza avuga ko hari bagenzi be bari bazi ko aruhinga, kandi ko ari bo babimenyesheje Inzego z’Umutekano zijya kumufata.
Gitifu w’Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Mbonigaba Providence, avuga ko nta makuru y’ifatwa ry’uwo muturage wafatanywe urumogi afite.
Yagize ati: “Ntabwo ndi ku Murenge kuko nari mu nama, ariko ndaza kubikurikirana.”
Hitimana Emmanuel afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
