Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Gashyantare 2025, inyeshyamba za M23 zigaruriye Centre ya Kalehe ndetse na Ihusi, nyuma yo kuhirukana ingabo za FARDC n’abambari bazo.
Amakuru avuga ko ibi byabaye nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, izi nyeshyamba nazo zirwanaho.
Habayeho imirwano ihanganishije impande zombi, birangira inyeshyamba za M23 zigaruriye Centre ya Kalehe na Ihusi, mu bilometero nka 70 ujya i Bukavu.
Ingabo za FARDC, Wazalendo, SANDF, FDLR n’Ingabo za Abarundi zikomeje guhunga imirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo zerekeza mu Mujyi wa Bukavu.
Bivugwa ko inyeshyamba za M23 zishobora gukomeza imirwano zishaka kubohoza ikibuga cy’indege cya Kavumu, n’ubwo kitagikoreshwa cyane, ahubwo hakoreshwa ikibuga cy’indege cyo mu Burundi.