Abandi basirikare 188 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bakurikiranyweho guhunga imirwano bahanganyemo n’abarwanyi ba M23 muri Kivu y’Amajyepfo.
Aba basirikare bahunze imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo birimo Centre ya Kalehe, Kavumu na Nyabibwe.
Ni mu gihe igisirikare cya RD Congo cyari giherutse gufunga abandi basirikare 84 barimo 9 barashe abaturage 10. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwigumura, kwica, gufata ku ngufu no gusahura.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasobanuye ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki 11 Gashyantare 2025, hafashwe abandi umunani, umunsi urangira hafashwe abandi 180.
Abasirikare bakurikiranyweho guhunga imirwano bahanganyemo n’abarwanyi ba M23, bose hamwe ni 272, 92 muri bobatangiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Bukavu, abandi 180 baracyategereje kuburanishwa.