Wednesday, February 12, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Isasu ryarasiwe muri RDC ryishe umuturage

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umuturage witwa Rwabukwisi Zacharie w’imyaka 31 y’amavuko, wishwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashwe n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa, FARDC.

Amakuru avuga ko ku wa 08 Gashyantare 2025, uyu muturage utuye mu Murenge wa Nzahaha, yarimo ahinga n’umugore we mu murima uri ku mbibi z’u Rwanda na Congo, ariko kubera amasasu yavugiraga hafi yabo ku ruhande rwa Congo, bava mu murima barataha.

Bamwe mu bahaye Kigali Today amakuru bagize bati: “Amasasu yaravuze, aho yarimo ahinga n’umugore we, maze barahunga ariko isasu rifata umugabo.”

Ni mu gihe hari abandi bavuga ko iryo sasu ryishe Rwabukwisi, ari iryari rirashwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri aho hafi.

Alfred Habimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, agaruka kuri aya makuru yagize ati: “Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”

Visi Meya Habimana akomeza agira ati: “Rwabukwisi yari asanzwe ari umuturage utishoboye, umuryango we urimo gukorana n’Akarere kugira ngo ashyingurwe kandi duteganya ko azashyingurwa ejo.”

Visi Meya Habimana yaboneyeho no kugira inama abaturage ko mu gihe bumvise amasasu avugira hafi yabo, bakikinga aho adashobora kubagwaho.

Biteganyijwe ko nyakwigendera ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Gashyantare 2025.

Kuri ubu imirwano ihanganishije Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa na M23, iragenda isatira Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!