Umugore witwa Mukarusagara Mwamini w’imyaka 38 y’amavuko, wo mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugabo we witwa Dushimiyimana André afatanyije n’umuhungu.
Aya makuru aravugwa mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Nyarunyinya ho mu Mudugudu wa Gasovu.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga akeka ko umugore amuca inyuma kuko yatahaga mu rugo mu masaha y’ijoro, akahagera yasinze, kandi bikavugwa ko yabaga ari kumwe n’abagabo.
Gitifu w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisenga Placide, yatangaje ko uyu umugore ukekwaho kwica umugabo we bahoraga mu makimbirane.
Gitifu Ndayisenga avuga ko mu ijoro ryakeye, Mukarusagara yarwanye n’umugabo we amukubita ikintu mu mutwe, afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 15 y’amavuko, witwa Cyiza André.
Yagize ati: “Irondo ryatabaye risanga Dushimiyimana André yazahaye cyane kuko yasaga n’’uwapfuye.”
Avuga ko bahise bahamagaza imbangukiragutabara ikamujyana ku Bitaro bya Kabgayi, gusa yahageze yamaze gushiramo umwuka.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko amakuru bahawe yavugaga ko Mukarusagara yari yageze mu rugo yasinze, ariko agahamya ko hari na raporo y’amakimbirane bari bafitanye, ndetse bagiriye inama Nyakwigendera yo gutanga ikirego kuri RIB ya Muhanga.
Uyu muhungu ukekwaho gufatanya na nyina kwica se, bivugwa ko yashyigikiraga nyina, kuko yavugaga ko se arenganya mama we.
Mu gihe iperereza ririmo gukorwa, Mukarusagara n’umuhungu we bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhanga.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera bawukuye mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi kugira ngo ushyingurwe. (Umuseke)