Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

DJ Brianne yahamagajwe na RIB apimwa ibiyobyabwenge

Gakeka Esther Brianne wamenyekanye nka DJ Brianne arashima Imana yamusimbikije umunsi wari umukomereye nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, agakorwaho iperereza ku byaha bitandukanye ndetse akanapimwa ibiyobyabwenge.

Ku wa Mbere taliki 20 Mutarama 2025, nibwo DJ Brianne yari yahamagajwe na RIB, agiye gukorwaho iperereza ku byaha bikurinyweho abarimo Kwizera Emelyne.

DJ Brianne aganira na Igihe yagize ati: “Bampamagaje nyuma y’uko bariya bakobwa batanze amakuru ko twasangiraga ibiyobyabwenge, rero njye nari maze igihe narabiretse kuko kuva nabatizwa nabiviyeho.”

DJ Brianne akomeza yemeza ko RIB yamupimishije ibiyobyabwenge nyuma yo kwisobanura ku byo yari yavuzweho n’abakobwa bafashwe nyuma yo gusakaza amashusho bari gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Yagize ati: “Abantu baba bashaka kunsubiza ahahise ariko Imana yahabaye. Bampimye ibiyobyabwenge, wari umunsi wanjye wa nyuma, umunsi abanzi banjye bari bantegeyeho ariko Imana yahabaye basanze nta bindimo nabo baratangara.”

DJ Brianne yemeza ko yakoresheje ibiyobyabwenge, ariko akavuga ko amaze igihe yarafashe icyemezo cyo kubivaho.

Ati: “Ni ibintu nakoreshaga kera ariko uyu munsi baba bambeshyeye kuko kuva nabatizwa nkayoboka Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza hari ibyo natandukanye nabyo.”

DJ Brianne yabatijwe mu mazi magari (menshi) muri Kanama 2024, ubwo yari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’Itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Nyirindekwe Ernest.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!