Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi Kwizera Emelyne na bagenzi be

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukurikiranye Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’, aho baririndwi muri bo bafunzwe bashinjwa ko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

Ku wa Gatanu taliki 17 Mutarama 2025, nibwo hari abatawe muri yombi. Iryo tsinda rikaba ririmo abahungu batatu n’abakobwa batandatu.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB, aganira na Igihe yagize ati: “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”

Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bihurije mu itsinda bise ‘Rich Gang’ ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28 y’amavuko.

Babiri muri bo bakurikiranywe badafunze mu gihe abandi barindwi bo bakurikiranywe bafunze.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko abo bakobwa n’abasore, bo ubwabo bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo kugira ngo babahe amafaranga.

Bamaze gufatwa barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

Dr. Murangira akomeza avuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.

Ati: “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.”

Andi makuru agera ku itangazamakuru avuga ko hari andi matsinda akorerwamo ibyaha nk’ibi harimo nk’iryitwa Kigali VP HOOKS-UPS, VIP Online Sex, House Party Show, Aho bibera 24 hours, Group Sugar Mamy z’Abakire, VIP Online Chart Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart n’andi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, nk’uko RIB ibisobanura.

Dr. Murangira yagize ati: “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”

Ikomeza isobanura ko kandi hari abandi basigaye barahindutse ‘abashyushyarugamba’ mu gusakaza ibibi byagaragaye ku bandi. Abo ngo usanga babwira abantu ngo niba ushaka ‘agafoto cyangwa video ya kanaka y’ubwambure nyandikira muri DM’, ndetse ngo hari n’abatanga nimero za telefoni.

Iti: “Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.”

Ibikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, ababikora babishishikarizwamo na bamwe mu bagabo cyangwa abagore, bubatse n’abatubatse babizeza amafaranga menshi, nk’uko byagaragajwe n’iperereza.

Ni mu gihe ubwo Perezida Paul Kagame, yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.

Yagize ati: “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”

Arongera ati: “Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”

Perezida Kagame yongeyeho ati: “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 RWF ariko atarenze miliyoni 3 RWF.

Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni icyo kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Icyaha cya nyuma bakurikiranyweho ni icyo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Kwizera Emelyne
Gihozo Pascaline
Uwase Salha
Uwase Shakira
Uwase Belyse
Ishimwe Patrick
Uwineza Nelly Sany

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!