Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yakanguriye urubyiruko gukorera igihugu badasigana. Ni nyuma y’uko bari batunguwe no kumubona yikoreye ijerekani y’amazi ari gutanga umusanzu wo kubumba amatafari azifashishwa mu kubaka inzu y’umuturage utishoboye.
Byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 13 Mutarama 2024, ubwo hatangizwaga urugerero rudaciye ingando icyiciro cya 12.
Meya Nzabonimpa Emmanuel ubwo yatangizaga iki gikorwa, yasabye urubyiruko kureka amagambo ahubwo bakerekana ibikorwa by’indashyikirwa nyuma y’uko hari bagenzi babo usanga batanga umusanzu mu buryo butandukanye bw’imihigo ariko byagera mu gihe cyo kuyesa ugasanga ibikorwa byabo nta burambe bigize kuko bitamara kabiri.
Akomeza avuga ko mu gihe bazajya bahura n’imbogamizi bari mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwaremezo, nk’ubuyobozi biteguye kubafasha ndetse n’aho bazajya bakora ubukangurambaga mu baturage biteguye kubashyigikira.
Ati: “Ndagira ngo nsabe urubyiruko ruri ku rugerero dufatanye kumenya ko igihugu kibakunda kandi kiteguye kubashyigikira ngo mwiteze imbere, turabasaba kujya mwitabira ibikorwa biteza imbere igihugu mukabikora neza kandi mukabigira ibintu byanyu, murabizi ko uhinga mu kwe adasigana.”
Akomeza agira ati: “Hari abantu tujya tubona bakora ibintu ariko ukabona ntibirambye, gusa iyo ukoze neza kandi ukabikorana umutima ukunze birakomera, natwe aho muzajya muducyenera twiteguye kubafasha.”
Umwe mu bari mu rubyiriko rwa Gicumbi, Ngendakumana Anaclet, avuga ko biteguye gukomereza aho bagenzi babo bari bagejeje mu gutanga umusanzu wo guteza imbere abaturage no kwigisha uburyo bwo kwirinda ibyorezo by’indwara zikunze kuvugwa hamwe na hamwe.
Yagize ati: “Turi Inkomezabigwi icyiciro cya 12 twiteguye gukomereza aho bagenzi bacu bari bagejeje, badukanguriye gukunda igihugu kandi tukagikorera tudasigana, natwe twarabitojwe kandi tugomba gufasha abaturage kubaka ibiraro by’amatungo ku buryo batazongera kurarana n’ihene cyangwa intama.”
Undi na we witwa Ayinkamiye Clarice, yagize ati: “Twe nk’urubyiruko twiteguye gufasha bagenzi bacu bataye amashuri bakagaruka kwiga, kurwanya amakimbirane ndetse no kwigisha uko bategura indyo yuzuye bikazafasha kurwanya imirire mibi mu bana no gukumira igwingira.”
I Gicumbi habarurwa urubyiruko rw’Inkomezabigwi rugiye kwitabira urugerero rugera ku bihumbi 3500 ruzajya rufasha abaturage mu bukangurambaga bw’isuku, gukora imihanda yangiritse, no kubakira inzu abatishoboye.