Wednesday, January 15, 2025
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umusore yitabye Imana bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe yafatiwe mu cyuho yagiye kwiba ihene

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko bivugwa ko yafatiwe mu cyuho n’abaturage ubwo yari agiye kwiba ihene mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 84 y’amavuko, baramukubita bimuviramo urupfu.

BTN yatangaje ko uwo musore yafatiwe mu Murenge wa Gitoki, ku wa 13 Mutarama 2025, ubwo we na bagenzi be bahengereye igicuku kinishye, batera urugo rw’umuturage burira igipangu ariko nyir’urugo arabumva.

Uwo mukecuru avuga ko yahise atabaza abaturanyi, baraza bahageze bafata nyakwigendera, batangira kumukubita bamubaza abo bagenzi be bari kumwe.

Yagize ati: “Abandi barirutse ariko we aguma hano, nyuma abanyerondo baraje baramutwara baza kumujyana kwa muganga ariko bukeye numva ngo yashizemo umwuka.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko nubwo nyakwigendera yari afite ibindi akora, yagiraga n’ingeso yo kwiba.

Umwe muri bo yagize: “Hari ukuntu umujura aba yiba ariko abikorana n’ibindi ntimumumenye ariko yari umujura niyo mpamvu yafashwe kuko iminsi y’umujura iba ibaze.”

Ni mu gihe ababyeyi ba nyakwigendera bo batemeranya n’abavuga ko umwana wabo yibaga ngo kuko n’inshuro zose yagiye afungwa zaterwaga n’ibibazo bikomoka kuri moto yari yaraguze n’umuntu ariko ifite ibibazo by’imisoro.

Gitifu w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu musore, gusa avuga ko inzego bireba zatangiye iperereza.

Yagize ati: “Ni umujura witwaga Manishimwe wagiye mu rugo rw’umukecuru ufite imyaka 84 batuye mu mudugudu umwe ari kumwe n’abandi. Bishe urugi bagiye gutwara amatungo ye, umukecuru avuza induru abaturage baratabara baraza bahangana na bo ariko abandi bariruka.”

Gitifu Rugengamanzi akomeza agira ati: “Hari inzego zibifitiye ububasha ziri kubikurikirana kuko umurambo ugomba kubanza gusuzumwa ngo harebwe niba koko yishwe n’inkoni kuko yagejejwe kwa muganga ari muzima. Abandi bakekwaho kubigiramo uruhare na bo barashyikirizwa RIB kugira ngo hakorwe iperereza.”

Abaturage batuye muri ako gace basabye ko umutekano wakazwa kuko ibibazo by’ubujura bikunze kuhumvikana, cyane cyane abiba amatungo yo mu rugo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!