Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusaza witwa Nsabimana Berchimas w’imyaka 68 y’amavuko, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye.
Aya makuru yamenyekanye ku wa Kane taliki 09 Mutarama 2025 mu Murenge wa Nyakarenzo Akagari ka Kabageni ho mu Mudugudu wa Karambi.
Bikekwa ko uyu musaza yishwe n’abantu yatanzeho amakuru y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa, barangije ibihano bakaba barafunguwe.
Amakuru avuga ko ku wa Gatatu taliki 08 Mutarama 2025, nyakwigendera yari yahamagawe na mwishywa we wari wararagijwe inka uwayimuragije ashaka kuyigurisha.
Iyo nka yagurishijwe ibihumbi 550,000 RWF uko bari batatu bajya mu isantere y’ubucuruzi ya Kizika iri mu bilometero bibiri, mu Mudugudu wa Gitovu kunywaza inzoga bataha ku mugoroba.
Habimana Alfred, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, yahamije aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza wabaye konseye (Gitifu w’umurenge ubu) ko yasanzwe yapfuye nta gikomere afite.
Yagize ati: “Umusaza witwa Nsabimana Berchimas warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umudamu we yaraye atamubonye, bukeye ajya gushakisha amusanga muri metero mirongo itandatu uvuye ku rugo rwabo basanga yapfuye nta gikomere yarafite.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta muntu uratabwa muri yombi, yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera anasaba abaturage kubana mu mahoro.
Akomeza agira ati: “Nta batawe muri yombi RIB iracyakora iperereza, twihanganishije umuryango we, turasaba abaturage kubana mu mahoro mu gihe hari amagambo cyangwa ibiganiro bishobora kuba birimo inzangano bajye bamenyesha ubuyobozi hakiri kare.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
Nyakwigendera yari afite umugore n’abana barindwi.
Src: Umuseke