Saturday, January 11, 2025
spot_img

Latest Posts

Bamwe mu barimu bagiye kwigisha muri weekend/ibisobanuro birambuye kuri gahunda nzamurabushobozi idasanzwe

INAMA YAHUJE UBUYOBOZI BWA NESA &REB N’ABAYOBOZI B’AMASHURI (AMAJYARUGURU&UBURENGERAZUBA)

Inama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10/01/2025, yatangiye saa 9h00-10h00. Ni inama yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (online meeting). Iyi nama yahuje ubuyobozi bwa NESAna REB,hamwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere tubarizwa muri izo ntara 2,ndetse n’abayobozi b’amashuri akorera mu ntara y’amajyaruguru , n’intara y’iburengerazuba.

Ingingo zizweho:

-Kugeza kubatumirwa gahunda nzamurabushobozi yiswe “Catch up” iteganyirijwe abanyeshuri basoza ibyiciro by’amashuri ( abanza,P6; Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye,S3; n’abasoza amashuri yisumbuye,S6) bafite intege nkeya mu mitsindire.

Inama yatangijwe n’Umuyobozi mukuru wa REB Dr MBARUSHIMANA Nelson, aho yabanje gusobanurira abitabiriye inama ko mu cyerekezo igihugu cyacu cy’Urwanda kihaye,harimo kubona umunyarwanda ushoboye ,kandi wagirira igihugu akamaro bityo ko hagomba kuzamurwa imyigire n’imyigishirize.Hasobanuwe ko muri icyo cyerekezo ubukungu buzaba bushingiye ku bumenyi,bityo ko ubumenyi abanyeshuri bahabwa mu byiciro byose by’amashuri bugomba gushyirwamo imbaraga.

Abayobozi b’amashuri bitabiriye inama bibukijwe ko kuyobora ishuri,ari umurimo ukomeye;kuko uba wakiriye abana b’igihugu,bityo ko umuyobozi ,akwiye kuba ayobora imyigire n’imyigishirize mu kigo ahagarariye kugira ngo umusaruro uhagije uboneke.

DG wa REB,yamenyesheje abitabiriye inama ,ko kugira ngo wemererwe kuba watsinze mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri ugomba kuba watsinze kuri 50% kuzamura, asobanura ko iyi gahunda ya Catch up ije gufasha abanyeshuri bagize intege nkeya mu mitsindire batagejeje kuri 50%, mu manota y’igihembwe cya mbere 2024-2025.Hasobanuwe ko Iyi gahunda izajya ikorwa mu mpera z’icyumweru mu minsi itari idasanzwe ari iy’akazi ( Weekend) ,umwana akazahitamo umunsi yitabira bitabangamiye imyemerere ye.

Abarimu bigisha muri ibyo byiciro bazahabwa amahugurwa,noneho abe aribo bazajya bafasha abanyeshuri ,cyane cyane bibanda kuri key comptences.(iby’ingenzi umunyeshuri agomba kuba ashoboye).

HOD NZEYIMANA Claude (ushinzwe ibizamini muri NESA),Leon N. MUGENZI(ushinzwe iterambere ry’abarimu), HASHAKINEZA (ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’uburezi basobanuriye abitabiriye inama uburyo iyi gahunda izakorwamo:Habanje gusobanurwa ko hashingiwe ku manota yashyizwe muri CAMIS ,hakozwe igereranya ryayo n’aya bagenzi babo bari bafite umwaka ushize,basanga ,bijya gusa(harimo ugutsindwa).

Iyi gahunda kandi ije kubera ko, imibarire yamanota y’ibizamini bya Leta yahindutse aho umwana watsinze ari uzajya aba afite 50%, niyo mpamvu hatekerejwe ku buryo abanyeshuri batatsinze neza igihembwe cya 1 bafashwa ,kugira ngo hazamurwe imitsindire yabo.

Iyi gahunda iteye ite?

Iyi gahunda ni iya Ministeri y’uburezi “CATCH UP” iteganyirijwe guhabwa abanyeshuri basoza ibyiciro by’amashuri (P6,S3,S6) bagize amanota ari munsi ya 50%,mu bizamini by’igihembwe cya 1,2024/2025.

Ninde urebwa n’iyi gahunda ya Catch Up?

-Abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri bagize intege nke mu mitsindire y’igihembwe cya 1, 2024/2025,ntibagire 50% muri rusange.

-Umunyeshuri watsinze akagira amanota ari hejuru ya 50% ariko akaba afite isomo rikorwa mu kizamini cya Leta yagizemo munsi ya 50%,nawe azitabira Catch up.

Iyi gahunda ya Catch up izakorwa ryari? gute?

-Iyi gahunda izajya ikorwa muri weekend,umunyeshuri akitabira kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, bitabangamiye imyemerere ye.

-Iyi gahunda izatangira mu cyumweru gitaha,aho kuwa 18/01/2025 hateganijwe Orientation session kuri ba TOT(abazahugura muri buri karere).

-Abarimu basanzwe bigisha amasomo akorwa mu bizamini bya Leta ,bo bazahugurwa ku cyumweru kuwa 19/01/2025.

-Sites zizakorerwaho amahugurwa ntizigomba kurenga 3,ariko bitewe n’imiterere y’akarere zishobora kuba 2.

-Kuwa 25/01/2025 abanyeshuri bagize intege nkeya mumitsindire nibwo bazatangira gufashwa.

-Abazafashwa ni abagaragara ku rutonde rw’abataratsinze kuri 50%

-Abarimu bazahugura muri izo weekend,ndetse n’abazitabira izo amahugurwa,bazafashwa mu buryo bwateguwe, byose byatekerejweho.

-Abarimu bazahugurwa kuri “key comptences”, kugirango bazashobore gufasha abanyeshuri, kuko n’ibizamini bya Leta bizategurwa bishingiye kuri key comptences.

Ese catch up isimbura uburyo bwari busanzwe bwo kuzamura ubushobozi bw’abana?

-Oya iyi gahunda ya Catch up ije ari inyongera ,ntabwo ikuraho uburyo busanzwe mu mashuri mu myigishirize bwo gufasha abanyeshuri bafite intege nkeya mu myigire, kuko umwana agomba gukomeza gufashwa kenshi.

Ibibazo byibazwa nyuma yo kumenya iyi gahunda ya Catch up

1. Ese abanyeshuri bazitabira iyi gahunda bazajya biga amasaha angahe ku munsi?

2. Ese aba banyeshuri bazatungwa n’iki? Ese nabo bazahabwa igikoma na biswi? cyangwa hari uburyo bundi bazagenerwamo amafunguro?

3. Ese abarimu bo mu gihe bazaba bari kwigisha bo bazatungwa n’iki?

4. Ese habaye hari nk’umwarimu wafashe icumbi yishyura kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu gusa we azafashwa iki mu gucumbika?

5. Ese ko gahunda nzamurabushobozi iheruka kuba ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza byagaragaye ko abarimu bayitabiriye batishimiye ibyo Leta yabageneye, aha ho harimo izihe mpinduka?

6. Ese umunyeshuri uzakomeza kugaragaza ko nta mpinduka zo kuzamura imitsindire azakurwa ku rutonde rw’abazakora ikizamini cya Leta?

Ibi n’ibindi nawe wibaza ibisubizo byabyo biratangwa vuba. Umurunga urahakubereye ngo usobanukirwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!