Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

M23 yasubije EU na Amerika biyisaba kuva muri centre ya Masisi

Nubwo umutwe wa M23 wasabwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,kuva muri Centre ya Masisi wigaruriye, watangaje ko udateze kuyivamo kuko wayifashemu rwego rwo kwirinda ibitero by’ingabo za Congo n’abo bafatanyije.

Ku wa Gatandatu taliki 04 Mutarama 2025, nibwo M23 yafashe centre ya Masisi, nyuma y’umunsi umwe ifashe Katale.

Ifatwa rya Katale na Centre ya Masisi ryabanjirijwe n’imirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bifatanyije.

EU na Amerika byagaragaje ko bibabajwe no kuba M23 yarafashe iyi Centre ya Masisi, kuko ngo yarenze ku cyemezo cy’agahenge cyagombaga kubahirizwa kuva taliki 04 Kanama 2024, byaboneyeho kuyisaba kukavamo.

Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23, yabwiye BBC Gahuza ko Centre ya Masisi yafashwe bitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ku birindiro byabo, kandi ko badateze kuhava.

Ati: “Ibyo bintu bavuga ngo ‘gusubira inyuma’, twebwe twirwanaho…Turahari, ni gakondo yacu, amazina yose nk’uko mubizi ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo twavuye muri Sabyinyo ngo dufate Jomba tudatewe. Baraduteye intumwa zacu ziri i Kinshasa, zagiye gushaka ibiganiro by’amahoro. Intambara rero ni aho yatangiriye kugeza magingo aya ngaya.”

Yasobanuye kandi ko agahenge M23 yashyizeho umukono ari ako ku wa 07 Werurwe 2023, ubwo abayihagarariye bahuriraga i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola, yibutsa ko Leta ya RDC yanze gushyiraho umukono.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!