Umuforomo w’imyaka 39 y’amavuko ukora ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko uyu muforomo yasambanyije ku ngufu umukozi ukora isuku kuri icyo kigo w’imyaka 25 y’amavuko, ubwo bombi bari bakoze akazi k’ijoro.
RIB ivuga ko yamutaye muri yombi ku wa Mbere taliki 06 Mutarama 2024, bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Raro, Umudugudu wa Musaka, aho icyo kigo nderabuzima giherereye.
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akurikiranyweho, giteganwa n’ingingo ya 134 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu kuva kuri 1,000,000 RWF ariko atarenze 2,000,000 RWF.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato amusambanya yitwaje umwuga akora, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera. (Igihe)