Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Bamwe mu banyeshuri ntibavuga rumwe n’ababyeyi basesagura mu minsi mikuru

Bamwe mu babyeyi baravuga ko guhuza ibihe by’iminsi mikuru n’itangira ry’abanyeshuri biba bibaremereye cyane ku buryo kubona ubushobozi bwo kubasubiza ku ishuri ari ingorabahizi.

Bamwe mu banyeshuri biga mu yisumbuye nabo bashinja ababyeyi babo kubakereza kujya ku ishuri kubera gushaka kwitegura ku munota wa nyuma, kubera kwishimira iminsi mikuru bakibagirwa ko ibihe by’amasomo byegereje.

Abanyeshuri bo mu bice bitandukanye by’Igihugu, batangiye kujya ku ishuri guhera ku wa Gatanu taliki 03 kugeza kuri uyu wa Mbere taliki 06 Mutarama 2025, aho bagiye gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.

Ku Cyumweru taliki 05 Mutarama 2025, bamwe mu banyeshuri bategera imodoka muri Gare ya Musanze mu Karere ka Musanze binubiraga ko kubakereza kujya ku ishuri bituma na bo kugerayo bibagora.

Bamwe muri bo bari bahangayikishijwe n’uko bashobora kurara batageze ku ishuri, kuko batinze bagera mu masaha y’umugoroba batarabona imodoka zibageza ku ishuri.

Mu gihe cya saa kumi n’imwe z’umugoroba wasangaga babyigana, ariko nanone bakavuga ko ingaruka zose baziterwa n’abayeyi babo bishimiye iminsi mikuru nta bikoresho n’amafaranga y’ishuri yuzuye bari bababonera.

Umwe mu banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Janja yagize ati: “Njye nagombye kuba nageze ku ishuri ejo hashize ku wa Gatandatu, ariko kubera ko hari andi mafaranga agera ku bihumbi 22 yiyongera ku y’ishuri byatumye nsibira kujya ku ishuri ngo babanze bayuzuze. Ibi rero byambabaje kandi byamvunnye, tekereza ko kuba nkiri muri Gare kugeza sa kumi n’ebyiri n’igice.”

Yongeyeho ko nubwo na we yishimye mu minsi mikuru, ariko ababyeyi batari bakwiye kubashimisha batazirikana ko bagomba gusubira ku ishuri.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, bamwe mu babyeyi ngo bahisemo guherekeza abana babo kugira ngo bajye kubwira abayobozi b’amashuri igihe bazuzuriza amafaranga y’ishuri.

Umubyeyi witwa Egide Nkundamahoro wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, yari aherekeje umwana we amujyanye mu Karere ka Gicumbi, yagize ati: “Ubu ndimo kuburaho amafaranga ibihumbi 30 RWF , nari nzi ko mu itsinda bampa ideni nkazishyura ariko twabaye benshi bampa ibihumbi 5,000 RWF, kandi nta tike uyu mwana na we yari afite none sinzi umpaye ibihumbi 10 RWF njye na we tuyatezemo tugiye ku ishuri.”

Uyu mubyeyi yemeza ko bishimiye iminsi mikuru bagakabya, ari na yo mpamvu yahisemo guherekeza umwana ku ishuri kugira ngo arebe ko bamudohorera akaba yiga mu gihe arimo guhiga amafaranga y’ishuri asigaye.

Yagize ati: “Nyamara nanjye ndemeza ko twishimye mu minsi mikuru tugakabya. Aho kugira ngo rero uyu mwana agume mu rugo mpisemo kumuherekeza akajya ku ishuri, ubwo nzaba ngurisha itungo ku giciro nifuza kuko nagiye kugurisha barampenda bazi ko umwana wanjye yaheze mu rugo.”

Umuyobozi wa Kompanyi itwara abagenzi yitwa Different ishami rya Musanze, Nkundimana Ezechias, avuga ko kuba hari ababyeyi batubahiriza gahunda yagenwe na MINEDUC barushya za kompanyi zitwara abagenzi.

Ati: “Impamvu usanga hari abanyeshuri aya masaha y’umugoroba barimo kubyigana bashaka imodoka ni uko nyine baba batarateguwe mbere. Ibi nanone biterwa n’ababyeyi bamwe batabyitaho, bituma abana bavunika cyane, kandi natwe turavunika cyane. Gusa turakora uko dushoboye nta munyeshuri urara hano muri gare turabajyana bose.”

Kayiranga Theobald, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, na we ashimangira ko ababyeyi bakwiye kujya bashakira ku gihe ibikenerwa n’abana ku ishuri.

Yagize ati: “Duhora tubikangurira ababyeyi ko bakwiye kujya bategura abana hakiri kare kandi bakubahiriza ingengabihe kuko n’imodoka zo kubatwara ziba zihari. Ababategurira amafunguro na bo baba bazi ko baraza bagategura amafunguro agapfa ubusa. Ikindi hari ibizamini bakora bageze ku ishuri icyo gihe umwana wakerewe ntabona umwanya wo gusubira mu masomo, ababyeyi ndabasaba kugira uruhare kugira uruhare mu kwitegura itangira ry’amashuri.”

Yunzemo ko mu minsi mikuru ababyeyi bakwiye kwishima ariko bakazirikana ko n’amasomo yegereje bityo bakishimana n’ababo banateganyiriza izindi nshingano zo kurera bafite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari bwiteguye ko mu gihe hari umwana wabura aho arara bwari kumucumbikisha mu bigo by’amashuri biri mu Mujyi akazinduka atega mu masaha ya mugitondo. (Imvaho Nshya)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!