Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Umugenzi wari kuri moto yishwe n’impanuka motari ararokoka

Kuri uyu wa Gatanu taliki 03 Mutarama 2025, ikamyo itwara lisansi yagongeye umumotari wari uhetse umugenzi muri ‘feux rouges’, uwo mugenzi ahita ahasiga ubuzima.

Nsanzimana Hamisi undi mumotari wabonye iyo mpanuka iba yasobanuye ko ibi byabaye ahagana saa sita z’amanywa, ubwo ibinyabiziga byombi byavaga mu cyerekezo cy’i Remera bigana mu Mujyi wa Kigali, ubwo bari bagisohoka muri feux rouges zo kuri Rwandex bagiye kugera mu zindi zo ku muhanda uzamuka i Gikondo kwa Mironko, ikamyo yahise isekura inyuma kuri moto, umugenzi ahita agwa hasi irakomeza iramukandagira.

Ubwo hari hategerejwe imodoka yo gutwara umurambo, iyi mpanuka yateje umubyigano w’ibinyabiziga wamaze isaha irenga.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka, bavuga ko ishobora kuba yatewe no kutitondera uburyo bwo guhaguruka muri za ‘feux rouges’ no kudahana intera kw’ibinyabiziga bishoreranye ndetse no kuba umumotari yaba ashobora kuba yagiye asesera hagati y’ibinyabiziga. Uwo mumotari witwa Mukusa Innocent we ntacyo yabaye.

SP Emmanuel Kayigi, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamije iby’uru rupfu rw’umugenzi wo kuri moto, avuga ko iyo mpanuka yabaye saa tanu n’iminota 45 (11:45) aho ikamyo yagonze moto bituma umugenzi agwa mu mapine yayo ahita yitaba Imana.

Yagize ati: “Impanuka yatewe n’uburangare ndetse no kudasiga intera ihagije ku binyabiziga bikurikiranye.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!