Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Ababyeyi batubahiriza gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku mashuri bateganyirijwe ibihano

Ababyeyi batubahiriza gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo bamenyshejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bateganyirijwe ibihano.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, kigaragaza ko abanyeshuri ba mbere bagomba gusubira ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025.

Mu bihe binyuranye, kuri site zitandukanye ziherereye mu Mujyi wa Kigali abanyeshuri bategeraho imodoka basubira mu bigo by’amashuri, hagiye hagaragara umuvundo, watumye bamwe muri bo bagorwa no kubona imodoka zibageza aho biga ku bigo by’amashuri.

Ukorera sosiyete ya Virunga Express, Rutajobwa Joseph, yasobanuriye RBA ko akenshi kugorwa no kubona imodoka kw’aba banyeshuri guterwa no kutubahiriza ingengabihe yo gusubira ku mashuri.

Ati: “Imbogamizi ni abanyeshuri batubaha iminsi yabo. Ni ukuvuga ngo niba amajyepfo yaratanzwe ku itariki runaka, abana ntibaze kuri iyo tariki, bakaza ku itariki itari iyabo, bituma habaho ubwinshi bw’abana batabashije kubaha iminsi bagiye bahabwa.”

Ntirenganya Emma-Claudine, Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe itumanaho n’uburezi, yatangaje ko bimaze kuba ingeso ko bamwe mu babyeyi batubahiriza ingangabihe yo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, bikagora ababafasha.

Yagize ati: “Iyo batayikurikije, twebwe nk’Umujyi wa Kigali biratugora ariko na sosiyete zitwara abanyeshuri bikazigora kubera ko zitemerewe gufatanya abanyeshuri n’abandi bagenzi kandi abanyeshuri baba bari kugendera ku giciro gisanzwe, nta kindi cyiyongeraho.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ababyeyi bakereza abana babo bateganyirijwe ibihano.
Yagize ati: “Haraza kugenda hashyirwaho ibihano bikubwira ngo ‘Wakagombye kuba wazanye umwana ku ngengabihe cyangwa ukaba uzi ko uri bumujyanye mu modoka yawe.”

Abanyeshuri ba nyuma bazasubira mu bigo by’amashuri biga bacumbikaho taliki ya 6 Mutarama 2025 nk’uko bigaragazwa na NESA.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!