Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Umwarimu ufunzwe akekwaho gusambanya abana babiri azaburana mu mizi hafi mu 2028

Biteganyijwe ko uwahoze ari umurezi ku ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, ukurikiranyweho gusambanya abana babiri abanje kubarira amasambusa, azaburana mu mizi mu mpera z’umwaka wa 2027.

Umuseke dukesha aya makuru watangaje ko ufite amakuru yizewe avuga ko Ntivuguruzwa Thomas wahoze ari umwarimu yigisha ku ishuri rya Nyanza TSS, azaburana mu mpera z’umwaka wa 2027.

Mu mwaka ushize wa 2024, nibwo mwarimu Ntivuguruzwa yafunzwe, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nabwo bikomeza uko.

Kuri ubu afungiye mu igororero rya Muhanga iyo minsi 30 y’agateganyo, gusa azaburana mu mizi mu mpera z’umwaka wa 2027.

Me Theogene Twiringiyimana, aganira n’itangazamakuru yavuze ko urukiko rutanga amatariki rukurukije igihe ikirego cyaziye, naho kuba urukiko rushobora gutanga kuburana mu mizi amatariki ya kure ku bijyanye n’ibyaha by’ubugome, na byo hagenderwa igihe ikirego cyatanzwe, kandi amategeko ataba yishwe.

Icyakora uhawe kuburana mu gihe cya cyera ashobora kwandikira Perezida w’urukiko agaragaza impamvu, agasaba italiki ya bugufi yo kuburaniraho maze Perezida agasuzuma izo impamvu yagaragaje, akaba yamuha itariki ya bugufi impamvu yatanze zumvikana.

Mwarimu Ntivuguruzwa Thomas wigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) muri Nyanza TSS, ubushinjacyaha bumurega gusambanya abana babiri, umwe yari afite imyaka 17 naho undi imyaka 15 y’amavuko.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Ntivuguruzwa yanyuze mu isantere ya Butansinda abona abana babiri bacuruje amasambusa azwi ku izina ry’ibiraha niko kubabwira ko bajyana aho yabaga maze akabibagurira bagezeyo mwarimu Thomas arabirya ntiyabishyura anongeraho kubasambanya.

Ibi Ubushinjacyaha buvuga bunanishimangira bubishingira ku mvugo z’abana ubwabo ndetse n’imvugo z’umuzamu warindaga aho Ntivuguruzwa yabaga mu macumbi y’ikigo n’ibindi bimenyetso ubushinjacyaha bufite.

Ni mu gihe mwarimu Ntivuguruzwa we yiregura avuga ko yatashye iwe yasinze mu byo yise ‘kwihembukira’ asanga abana iwe mu rugo banarikumwe n’umuzamu mu gicuku, maze imvura iragwa nyinshi abasasira mu cyumba cyabo bararyama na we aryama mu cyumba cye, ibyo kubasambanya ntabyabaye kandi atari kubona ahandi abacumbikishiriza kuko aho bari bacumbitse muri ayo macumbi y’ikigo nta mugore wari uhacumbitse habaga abagabo gusa.

Uwunganiye mwarimu Ntivuguruzwa mu rubanza, Me Mpayimana Jean Paul, yabwiye urukiko ko uriya mwarimu yise ‘Umupapa’ afunzwe azira kugira neza.

Icyo gihe Me Mpayimana yagize ati : “Thomas ari kurengana mu isi ariko ijuru niba ribaho azarijyamo kuko yagize neza.”

Yasoje agira ati: “Iyo abo bana abareka mu gicuku bakagenda bakagira icyo baba yari kubiryozwa.”

Uruhande ruregwa ntirwemeye ko abo bana bazanwe na mwarimu Ntivuguruzwa ahubwo rwemezaga ko yabasanze iwe barikumwe n’umuzamu.

Niba nta gihindutse uwahoze ari umwarimu Ntivuguruzwa azaburanira mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Huye mu kwezi kwa Ukuboza 2027.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!