Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Uburezi 2024: Menya byinshi bitazibagirana byaranze uyu mwaka mu Rwanda

Umwaka wa 2024 usize byinshi mu burezi bw’u Rwanda, ari ibyiza ari n’ibibi, ari ibyo abantu bazakumbura ari n’ibitazifuzwa ariko byose bitazapfa kwibagirana mu bantu.

Umurunga twabakusanyirije bimwe mu byagiye bivugwa kurusha ibindi mu burezi bw’u Rwanda.

1. NESA yafunze amashuri asaga 60 yiganjemo ay’incuke n’abanza.

Aya mashuri yafunzwe aherereye mu turere 11, udufitemo menshi ni Akarere ka Musanze:23, Bugesera:13, Nyarugenge:11.

Umuyobozi mukuru wa NESA yatangaje ko impamvu aya mashuri yafunzwe ari uko atujuje ibisabwa.

2. Abarimu batize uburezi bashyiriweho amasomo.

Abarimu batize uburezi bagera ku 24,000 hirya no hino mu gihugu bashyiriweho amasomo abafasha kuba abanyamwuga, ndetse icyiciro cyabo cya mbere cyasoje aya masomo mu mpera z’uyu mwaka dusoje.

3. Gahunda nzamurabushobozi

Iyi nkuru nayo ntizibagirana kuko yavugishije abarimu benshi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’uburezi.

Ni gahunda yakozwe mu kwezi kwa munani, ikorwa n’abarimu bigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni ukuvuga P1-P3. Abana batabashije kugira amanota abimura mu mwaka ukurikiyeho nibo bigishwaga mu kiruhuko.

Abana bigaga babanje guhabwa igikoma na biswi.

Icyavugishije benshi ni ishimwe abarimu bakoze muri iyi gahunda bagenewe.

4. Amahugurwa y’abarimu bigisha amateka n’abigisha mu mashuri y’incuke yabereye I Nkumba.

Amahugurwa y’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke yabaye mu kwezi kwa 11 arangira m’ Ukuboza akaba yaratangiye nyuma y’igihe gito abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye nabo bavuye I Nkumba mu mahugurwa asa n’aya.

Muri rusange aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abarimu mu gutegura no kwigisha amateka by’umwihariko aya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, n’uburyo bwo gutoza indangagaciro na kirazira.

5. Ku kigo k’ishuri umunyeshuri yishe undi nyuma yo gushyamirana

Tariki ya 28 Ukwakira 2024 nibwo humvikanye inkuru mbi y’umunyeshuri w’imyaka 12 wishe mugenzi w’imyaka 14.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, ku ishuri ribanza rya Ngara.

6. Nyanza: Umwarimu yasuwe n’umukobwa yanga gutaha

Iyi nkuru yaravuzwe cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ubwo umukobwa yaturutse mu Karere ka Nyaruguru akaza gusura umusore w’umwarimu I Nyanza.

Uyu mukobwa yanze gutaha avuga ko yatewe inda, nyuma aza kwaka uyu musore miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango agende.

7. NTARE Louisnelund School, ishuri ryashinzwe na Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda ryarafunguwe.

Iri shuri ryafunguwe ku wa 23 Nzeri 2024, rikaba riherereye mu Karere ka Bugesera rikaba rifite inkomoko ku ishuri rya NTARE School riherereye mu Gihugu cya Uganda ryizwemo na Perezida Paul Kagame.

8. Gasabo: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita diregiteri.

Ibi byabaye ku wa 20 Nzeri 2024 ku ishuri ryitwa GS AGATEKO riherereye mu Murenge wa Jali.

9. Uburyo bwo kubara amanota y’ikizamini cya Leta bwarahindutse.

10. Minisitiri w’uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU yasezerewe ku mirimo ye

Ku wa 11 Nzeri 2024 nibwo uwari Minisitiri w’uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU yasezerewe ku mirimo ye ashingwa kuyobora Urwego Rushinzwe Isanzure.

Iki gihe akaba yarasimbujwe Joseph NSENGIMANA kugeza ubu akaba ari we Minisitiri w’uburezi.

11. Guhagarikwa kwa RwandaEquip mu mashuri yakoreragamo.

12. Rusizi: Umwarimu yavuzweho gutera inda abanyeshuri bane.

Ku wa 26 Kanama 2024 nibwo ikibazo cy’umwarimu wo kuri GS Murira, mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi, wavuzweho gutera inda abanyeshuri bane cyamenyekanye ndetse icyo gihe atabwa muri yombi na RIB.

13. Uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri n’ay’ifunguro hakoreshejwe telefoni.

Ubu ni uburyo bushya bwashyizweho n’Umwalimu SACCO n’inzego z’uburezi zirimo MINEDUC. Kwishyura ukanda *182*3*10*1# ugashyiraho SDMS Code y’umunyeshuri.

14. Akarere ka Muhanga kegukanye irushanwa ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mu mukino w’intoki( Volleyball)

Byari ku mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 muri College St Andre I Nyamirambo.

Muri iri rushanwa ikipe y’abagabo y’Akarere ka Muhanga yegukanye umwanya wa Mbere naho iy’abagore yegukana umwanya wa Kabiri. Gusa nyuma haje kuvugwa ko ikipe y’abagabo ishobora kuba yarakoze amanyanga yo gukinisha umuntu utabyemerewe.

15. Uyu mwaka kandi usize hasohotse sitati nshya y’abarimu

Iyi sitati ikubiyemo byinshi, ariko ibigarukwaho cyane ni amakosa yakwirukanisha umwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri mu kazi, guhagarikirwa umushahara mu gihe runaka, isuzumabushobozi ku bayobozi b’amashuri, ikizamini k’Icyongereza ku barimu,…

Ni byinshi byaranze uyu mwaka hari ibyo tutavuze ariko ushaka kumenya byinshi byaranze uburezi, ndetse n’amakuru arambuye kuri izi nshamake, wakanda ahanditse “Uburezi” ahagana hejuru ukisomera amakuru menshi wifuza.

NIYISENGWA GILBERT Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!