Home AMAKURU M23 yerekanye abasirikare ba FARDC, FDLR na Wazalendo yafashe
AMAKURU

M23 yerekanye abasirikare ba FARDC, FDLR na Wazalendo yafashe

Umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), wasohoye amashusho yerekana abantu bambaye imyambaro ya gisirikare n’abasivile, usobanura ko ari abo mu ngabo za Congo, FARDC.

Ayo mashusho yafashwe ku wa Kane taliki 26 Ukuboza 2024, Lt Col Willy Ngoma, uvugira umutwe wa M23/AFC, yavuze ko abafashwe ari abasirikare ba Congo, FARDC n’abo bafatanya barimo urubyiruko rwa Wazalendo n’abo muri FDLR.

Mu bafashwe barimo avari munsi y’imyaka y’ubukure, nk’umwe wo muri FDLR uvuga ko afite imyaka 13 y’amavuko.

Kugeza magingo aya uruhande rwa Leta ya Congo ntacyo ruravuga kuri bariya berekanywe, na bo ntabwo bahawe umwanya ngo bavuge imyirondoro yabo.

M23 isobanura ko bariya berekanwe, bafatiwe muri Teritwari ya Lubero ahitwa Alimbongo.

Ni kenshi umutwe wa M23 ugenda werekana ko hari abasirikare mu bo zihanganye na bo zafashe, kuko ziherutse kwerekana Abarundi bafatiwe mu mirwano.

Muri iki cyumweru, ingabo za Congo nazo zerekanye umusore wakomeretse zivuga ko ari umusirikare wafatiwe ku rugamba.

Uyu musore uvuga ko afite imyaka 22 y’amavuko amakuru yatanze yateje impaka, kuko ntiyavuze ibimuranga bya gisirikare, ndetse ntiyavuze n’abayobozi bamuyobora.

Igisirkare cy’u Rwanda kibinyujije ku rukuta rwa X yahozer cyamaganye ibivugwa, kivuga ko Iradukunda Jean de Dieu atari umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda.

Nta munsi n’umwe abarwanira muri Congo hagati ya M23 na FARDC hari bwabeho guhererekanya imfungwa z’intambara ku mugaragaro.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!