Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Huye: Umusore yapfiriye mu bwiherero agiye gukuramo urukweto

Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru ibabaje  y’urupfu rw’umusore witwa Ndayisenga Jean Claude w’imyaka 23 y’amavuko, wapfiriye mu bwiherero ubwo yafashaga umwana muto gukura urukweto rwe rwaguyemo nyuma yo kurakarirwa na nyina.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 28 Ukuboza 2024, bibera mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Rango B ho mu Mudugudu wa Akabeza, bivugwa ko uyu musore uvuka mu Karere ka Gisagara ku bushake bwe mu musarane wa metero 15 akurikiyemo urukweto rw’umwana.

Amakuru avuga ko intandaro yo kumanuka muri ubwo bwiherero ari uburakari uyu musore yabonanye nyina w’umwana wataye urukweto yari afite, bituma amanuka mu musarane nk’ubutabazi bwo gutuma umwana batamukubita.

Ababonye uyu musore usanzwe uzwi nka Samson, bahise batabaza gusa biba iby’ubusa kuko mugenzi we yagerageje kumukurikira ananirwa kumuvanamo bitewe na gaze yasanzemo ikamuca intege.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ubutabazi ryageze ahabere iyi mpanuka, umurambo w’umusore ukurwa mu bwiherero.

Polisi yagwiriye inama abaturage yo kwirinda kwishora mu bikorwa bishyira  ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamije iby’aya makuru, avuga ko uyu musore wapfuye yazize kubura umwuka nyuma yo kujya mu bwiherero bwa metero 15 akurikiyemo urukweto rw’umwana. [Bwiza]

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!