Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasoje amashuri yisumbuye barenga ibihumbi 50 batangiye itorero

Kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Ukuboza 2024, mu Turere twose tw’Igihugu hatangijwe ibikorwa by’Urugerero byitabiriwe n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, bangana na 56,848.

Intore z’Inkomezabigwi zo mu Karere ka Gasabo zatangiye ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ziyemeje gukora ibishoboka zigatanga umusanzu wazo mu guhangana n’ibyonnyi bishaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko basobanukiwe neza amateka yaranze igihugu.

Izo ntore zagaragaje ko hari amateka n’indagagaciro by’u Rwanda batari bazi ariko bamaze gusobanukirwa kandi bagiye gutanga umusanzu mu guhangana n’abagoreka amateka.

Bagaragaje ko kandi abagoreka amateka benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga aho usanga bavuga amateka agoramye na bo bakabyemera batyo kubera kutamenya.

Uwitwa Ishimwe Laurent avuga ko yiberaga mu gihugu gusa yumva kumenya amateka bitamureba ariko nyuma yo gusobanukirwa akaba agiye gutanga umusanzu.

Yagize ati: “Namenye Ubunyarwanda icyo ari cyo, menya n’icyo mariye Igihugu nk’urubyiruko. Hari amateka tutari tuzi neza arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nasobanukiwe kandi sinzongera gupinga.”

Undi nawe witwa Iradukunda Fils avuga ko kumenya amateka yiyongera ku yo yize mu ishuri buzatuma yubaka sosiyete izira amacakubiri, yime amatwi abashaka gusenya aho ari ho hose batera baturuka.

Akomeza agaragaza ko kuba hari amakuru atari azi arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi byari kuzamugusha mu mutego w’ubuyobe.

Ati: “Sinari nzi ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma yo gusobanukirwa nzarwanya abasenya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nabihuguriwe.”

Mahoro Eric Uwitonze, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/MINUBUMWE, yasabye intore kwirinda ibyonnyi byitwikira imbuga nkoranyambaga bigashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mahoro yabasabye gutesha agaciro ibyo bavuga bagashyira imbere ibibahuza.

Ati: “Hari ibyonnyi bishaka gutwara urubyiruko mu bikorwa byahungabanya ubumwe kandi ibyo bababwira nta gaciro bifite kuruta Ubunyarwanda.”

Yakomeje abasaba ko bagira itandukaniro bagakora nk’abatojwe birinda inzira zibayobya.

Yakomeje agira ati: “Inzira y’ubuyobe iroroshye kandi iyo wahageze kugaruka biragoye uyu mwanya wo gutozwa utubere ishingiro ry’amahitamo meza, kumenya amateka y’igihugu no kuvomamo ibyiza bikubiye mu ndangagaciro kandi icyo muvomamo muri ayo mateka bibe imbaraga zubaka.”

Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bimakaza ubumwe n’ubwitange.

Urugererero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruzakorwa mu byiciro bitatu birimo Itorero ryatangiye kuri uyu wa 27 rizasoza ku wa 30 Ukuboza 2024, Urugerero rudaciye Ingando ruzatangira ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025, n’Urugerero ruciye Ingando rw’Indashyikirwa.

Uru rubyiruko rukaba ruzagira uruhare mu bikorwa by’ubwitange bigamije kubaka igihugu harimo, ubukangurambaga ku isuku n’isukura, ibikorwa bigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, kubaka ubusitani n’ibindi bitandukanye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!