Wednesday, January 15, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Uwiyitiriraga ubuyobozi agasoresha abarimu bigisha imodoka yatawe muri yombi

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’uwitwa Niyitegeka Eliezel watawe muri yombi akekwaho gusoresha abarimu bigisha gutwara imodoka nta burenganzira abifitiye.

Amakuru agera ku Umuseke dukesha iyi nkuru ni uko Niyitegeka yafunzwe akekwaho gusoresha abashoferi bari basanzwe bigisha imodoka kuri sitade ya Nyanza.

Ubusanzwe Niyitegeka nawe yatwaraga imodoka muri imwe kompanyi nayo yigishaga gutwara imodoka akaba ari nawe wari umuyobozi wayo.

Niyitegeka ngo yishyize ku buyobozi ntawamushyizeho noneho akajya asoresha imodoka yose ije gukoresha ikizamini kuri sitade ya Nyanza, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwabitangaje.

Amakuru avuga ko buri modoka ije gukoresha ikizamini hariya kuri sitade ya Nyanza, yayakaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yatangaje ko RIB iri gukora iperereza kuri ayo mafaranga yakwaga mu buryo budasobanutse.

Bamwe mubigisha kwiga imodoka kuri sitade ya Nyanza batangaje ko uriya mugabo yagiye avugwaho kunyereza umutungo mu bihe bitandukanye.

Bivugwa ko ayo mafaranga ibihumbi 10 RWF yishyuzwaga iyo atishyuzwaga na Niyitegeka ukekwa, yishyuzwaga n’abandi ariko bakayahamuha akaba ariwe uyakoresha icyo ashaka.

Kugeza magingo aya Niyetegeka wari ufite kompanyi yitwa United driving school i Nyanza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!