Home AMAKURU Rwamagana: Umugabo ukekwaho kwicisha isuka umugore we, yafashwe ashaka gucikira muri Uganda
AMAKURU

Rwamagana: Umugabo ukekwaho kwicisha isuka umugore we, yafashwe ashaka gucikira muri Uganda

Umugabo witwa Biserande Edouard w’imyaka 48 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, Akagari ka Bushenyi ho mu Mudugudu wa Ruseke, yafashwe arimo ageragezaga guhungira mu gihugu cya Uganda, nyuma y’urupfu rw’umugore we abaturage bavuga ko yicishijwe isuka.

Nyakwigendera yitwa Nyiranizeyimana Claudine yari afite imyaka 33 y’amavuko, bivugwa ko yiciwe mu Mudugudu yari atuyemo, bivugwa ko yishwe n’umugabo yiciwe mu nzu babanagamo bakodesha hafi y’umuryango wa nyakwigendera uhatuye, nyuma yo kuva mu Karere ka Bugesera aho babanje kuba bavuye muri Uganda aho bashakaniye.

Biserande na Nyiranizeyimana babanaga mu nzu bonyine, bivugwa ko uwo mugabo icyaha acyekwaho cyo kwica umugore we yagikoze ku wa Kane taliki 19 Ukuboza 2024, mu masaha ya mugitondo, abatanze ayo makuru bavuga ko uyu mugabo yamaze kwica umugore we agafunga umuryango maze agatoroka.

Abo mu muryango wa nyakwigendera ngo biriwe bashaka umuvandimwe wabo bwira batamubonye kandi inzu bakodesha yiriwe ifunze, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukuboza 2024, bafata icyemezo cyo kwica urugi, bamusangamo yishwe akubiswe isuka.

Abo bavandimwe ba nyakwigendera bahise batanga amakuru ko umuvandimwe wabo yishwe n’umugabo we, inzego zibishinzwe zitangira gushakisha uwo mugabo.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, byamenye ko Biserande Edouard ukekwaho kwica umugore we babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, yafashwe ashaka gutorokera muri Uganda, dore ko ari ho babanje gutura mbere kuza mu Karere ka Bugesera.

Gitifu w’Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yatangaje ko Nyiranizeyimana n’umugabo ukekwaho kumwica bari bamaze igihe gito batuye muri uwo murenge kandi nta makimbirane bari bafitanye mu buryo buzwi n’inzego z’ibanze anavuga uwukekwaho kwica umugore we ko yatawe muri yombi.

Ati: “Uburyo bari babanyemo, ni abantu nabonaga ko babanye neza cyane kuko nta makimbirane bagiranye ngo amenyekane.”

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!