Home AMAKURU Gatsibo: Umugabo wari uzwi ku izina rya Agaca yaguye mu bitaro bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe
AMAKURU

Gatsibo: Umugabo wari uzwi ku izina rya Agaca yaguye mu bitaro bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Bibare ho mu Mudugudu wa Musasa haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habimana uzwi ku izina rya Agaca uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko witabye Imana , nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamufatiye mu Mudugudu wa Cyahafi akekwaho ubujura yari yakoreye mu Mudugudu wa Musasa.

Amakuru agera k’Umurunga.com ni uko mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki 03 Ukuboza 2024, abantu batatu barimo uwo witabye Imana bagiye kwiba mu kabari ka Niyonshuti Olivier, bibamo amakaziye, radiyo nini na ronge, barabicikana abaturage babirukaho nyakwigendera ahungira mu Mudugudu wa Cyahafi ari naho abaturage bamufatiye baramukubita bamugira intere.

Niyonshuti uvuga ko yari yibwe yabwiye Umurunga.com ko umwe muri bagenzi be babiri yafashwe akavuga aho babikije ibyo bintu bari bibye, bagiyeyo bahasanga bike ibindi birabura.

Niyonshuti yagize ati: “Bamaze kunyiba bariruka, ndatabaza, abaturage baje bafata umwe ajya kutwereka aho babikije ibyo bibye, ariko twahasanze bike ibindi turabibura.”

Akomeza agira ati: “Agaca rero yari umujura wari warajengereje abaturage, yarirutse ahungira Cyahafi, abaturage barahamufatira baramukubita, ajya kwa muganga, ubu yari arwariye mu Bitaro bya Kiziguro, mu ijoro ryakeye yaje gupfa.”

Umwe mu baturage wo muri ako gace yabwiye umunyamakuru wa Umurunga.com ko nyakwigendera yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Ukuboza 2024.

Yagize ati: “Agaca yari arwajwe n’umwe mu bo bafatanyije kwiba mu kabari ka Olivier, yaguye mu Bitaro bya Kiziguro.”

Muri uyu Murenge wa Muhura abaturage bahora bataka ubujura bwabazengereje, aho bibwa inkoko, ababatoborera amazu, ababiba imyaka, aho iyo babagejeje mu buyobozi bucya bafunguwe.

Kuri ubu uretse uyu wapfuye, hari abandi bafunzwe nabo bakurikiranyweho ubujura barimo umujura nawe bafata nka ruharwa witwa Tuyizere, na mugenzi we uzwi ku izina rya Dumuri.

Umwe mu baturage baganiriye n’UMURUNGA.com, avuga ko n’ubwo kwihanira ari icyaha, ariko bibabaje kuba umujura afatwa, nyamara bidateye kabiri akagaragara yidegembya, yemwe anigamba ko uwamushikirije ubuyobozi azamugirira nabi.

Yagize ati: “Ubu njye mfite akazi ko kurarira ibirayi, nkora imirimo y’imvune ngo ntiba nkandavura, gusa tubabazwa no kuba ibi bijura by’ibihazi bifungwa bigahita bifungurwa.”

Yunzemo ati: “N’ubwo kwihanira bitemewe, ariko hari ibyo ubona biba birenze, ubu umuntu yaraye aje ancira urugi, anyiba bote, n’imyambaro, anandira ibiryo, njye naraye butunda ngo ntaziba nkakora imirimo indenze ubushobozi. Ubwo se nitubona ko n’ubundi kubarega ntacyo bimaze, urumva abaturage batazajya bakoreshwa n’umujinya bakihanira.”

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!