Home AMAKURU M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC bayibwira misiyo bari bahawe
AMAKURU

M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC bayibwira misiyo bari bahawe

Kuri uyu wa Mbere taliki 09 Ukuboza 2024, umutwe wa M23 werekanye abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC wafatiye mu mirwano ihanganishije impande zombi.

Lt. Col Willy Ngoma, uvugira umutwe wa M23, ni we werekanya aba basirikare, mu gikorwa cyabereye muri Teritwari ya Lubero i Kanyabayonga.

Kugeza ku wa Mbere imirwano ikakaye muri Teritwari ya Lubero yari igeze ku munsi wa munani wikurikiranya ihuza M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.

Ni mu gihe uruhande rwa Leta rwigamba gukubita ahababaza M23, n’ubwo nta gace na kamwe mu two igenzura rurabasha kwambura uyu mutwe.

M23 yo ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uvugira Ishami rya politiki, ivuga ko ibivugwa na Leta y’i Kinshasa ari icengezamatwara ikomeje gukora yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Abasirikare ba FARDC berekanwe barimo Sergeant-Major Kotakota Alexis w’imyaka 45 y’amavuko, uyu akaba yarafatiwe na M23 ahitwa Myobu.

Abandi bafashwe ni Soldat du 2ème Classe Tombo Dadi na mugenzi we witwa Isaie Umbere Kamwa.

Sergeant-Major Kotakota yavuze ko mbere yo gufatwa mpiri, we na bagenzi be bari bahawe misiyo yo kwigarurira uduce tugenzurwa na M23 mbere y’uko inama ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame, avuga ko bari hamwe na FDLR na Wazalendo.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru taliki ya 15 Ukuboza ari bwo ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Luanda muri Angola, mu nama igamije gukemura ibibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda.

Sergeant-Major Kotakota yongeyeho ko misiyo yo kwigarurira uduce tugenzurwa na M23 bayihawe na Gen Chiko (Tshitambwe) usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa.

Gen Chiko kandi ngo yanasabye abasirikare gukora ibishoboka byose bakangisha M23 abaturage, biciye mu kurasa ibisasu mu duce dusanzwe dutuwe cyane n’abasivile.

M23 yo ivuga ko icyiteguye kubahiriza agahenge yiyemeje taliki 7 Werurwe 2023, gusa nanone ikanashyira imbere kurinda abasivile bakomeje guhahamurwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!