Saturday, January 18, 2025
spot_img

Latest Posts

Gukuriramo umuntu inda bizajya bikorerwa no mu bigo nderabuzima

Ibigo by’ubuvuzi byemerewe gukuriramo umuntu inda mu buryo bwemewe n’amategeko hiyongereyemo ibigo nderabuzima n’amavuriro azwi nka Clinique mu gihe yabiherewe uburenganzira. Ibi byagaragajwe n’Iteka rya Minisiteyri e’Ubuzima.

Ni mu gihe imiryango itari iya Leta ifite aho ihurira n’ubuzima bw’imyororokere yakunze kugaragaza ko serivisi yo gukuriramo inda umuntu yemewe n’amategeko ariko igatangirwa ku rwego rwo hejuru cyane bituma benshi mu bayikeneye badashobora kujya kuyisaba.

Impamvu zemewe zatuma ikigo cy’ubuvuzi gikuriramo umuntu inda harimo kuba utwite ari umwana, usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ryongereye ibigo by’ubuvuzi bishobora gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda.

Iimpinduka imwe yakozwe iri mu ngingo ya gatanu ivuga ko “Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro’ nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa.”

Mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 512, ndetse gahunda ihari ni uko mu myaka itatu iri imbere byose bizaba bifite abaganga ku buryo serivisi nyinshi zitangirwa ku bitaro zizaba ziboneka kuri ibyo bigo nderabuzima.

Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI Rwanda wagaragaje ko wishimiye impinduka zikozwe mu byerekeye gukuriramo inda ababikeneye.

Iti “Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abagore n’abakobwa, cyane cyane mu guhangana n’ingaruka mbi zagiye zigaragara ku bakoreshaga inzira zitemewe (magendu), aho benshi bakomerekaga bikabije cyangwa bakanatakaza ubuzima.”

“Iki cyemezo ni intambwe izongera amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ubuzima ziboneye, zizewe, kandi zihuse ku abagore n’abakobwa bakeneye iyi serivisi.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda bikorewe kwa muganga hagati y’umwaka wa 2020-2023 ku mpamvu zitandukanye.

RBC igaragaza raporo ko 60% by’abahawe iyo serivisi basamye bafashwe ku ngufu, 32% bazikuriwemo kuko zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, mu gihe 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti.

Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda n’abari basanzwe ari inshuti zabo, 136 bangana na 19,7% batewe inda n’abaturanyi babo, 52 bangana na 7,5% batewe inda n’abo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda n’abo mu miryango yabo.

Ni mu gihe abana babyaye mu 2023 bafite hagati y’imyaka 10 na 14 bagera kuri 75.

Amategeko ateganya ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22. (Igihe)

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!