Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza yafunze abagabo 19 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo no guhungabanya umutekano w’abaturage.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 05 Ukuboza 2024, nibwo iyo operasiyo yo gufata abo bantu yabaye.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko abafashwe bakomoka mu Murenge wa Kibirizi.
Abafashwe barimo abajura, abakoresha ibiyobyabwenge n’abateza urugomo.
Yagize ati: “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”
SP Habiyaremye yaburiye abishora mu byaha kubireka kuko ibikorwa byo kubashaka no kubafata bikomeje.
Polisi yaboneyeho no gushimira abaturage bagira ubufatanye mu gutanga amakuru ku bantu nk’aba, kugira ngo bature mu Midugudu itarangwamo ibyaha.
Aba bakekwaho ibi byaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muyira.