Home Economy Abatubuzi bacucuye Banki Nkuru ya Uganda miliyari 62 z’Amashilingi
Economy

Abatubuzi bacucuye Banki Nkuru ya Uganda miliyari 62 z’Amashilingi

Kuri uyu wa Kane taliki 28 Ugushyingo 2024, muri Uganda hacicikanye amakuru avuga ko Banki nkyuru y’Igihugu cya Uganda, yibasiwe n’abatubuzi bakomoka muri Asia bayiba Miliyari 62 Ugandan Shillings angana na 23,385,476502 RWF.

Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko iyi Banki yibwe n’abajura bibisha ikoranabuhanga (Hackers), amakuru yaje kumenyekana ko bakomoka mu Burasirazuba bwa Asia.

Amakuru akomeza avuga ko aba bajura biyita ‘Waste’ bibye Banki Nkuru ya Uganda hanyuma bohereza amafaranga macye mu Buyapani bakoresheje Banki itari yamenyekana imyirondoro ngo babone uko bakurikirana n’andi mafaranga.

Ubwo Ikinyamakuru New Vision cyageragezaga kumenya amakuru acukumbuye, Banki Nkuru ya Uganda yaruciye irarumira.

Polisi ya Uganda nayo yaruciye irarumira ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri aya makuru yakuye umutima Abanya-Uganda, icyakora ngo hakaba hanagarujwe kimwe cya kabiri cy’amafaranga abo bajura bari bibye.

Iki kinyamakuru cyemeza ko mu rwego rwo kumenya neza abo bajura bo kuri interineti, Perezida Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Economy

Ibigo bivugwamo ruswa mu Rwanda byashyizwe ahabona

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ryo mu Rwanda, Transparency International Rwanda, washyize...

Economy

Minisitiri w’intebe atanze umucyo ku izamurwa rya Pansiyo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yasobanuye impamvu z’izamurwa ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo,...

EconomyUBUKUNGUUDUSHYA

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda warazamutse ugera kuri miliyari 4,525 RWF.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse, ukava...

Economy

Umuherwe Truong My Lan yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kunyereza miliyali 44$

Muri Vietnam habaye uburabanza rwa mbere rutangaje, urwo rubanza rumeze neza neza...

Don`t copy text!