Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yatumye Amerika yongera kotsa igitutu Congo n’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Ugushyingo 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kotsa igitutu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’imirwano iheruka kongera kuburwa hagati y’Inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RD Congo.

Hashize ibyumweru bitatu impande zombi zirwanira muri Teritwari ya Walikale ndetse no mu bice bindi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yaba igisirikare cya FARDC cyangwa M23 buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana y’iyi mirwano y’ubuye nyuma y’amezi akabakaba atatu y’agahenge.

Aka gahenge kari karagezweho nk’umusaruro w’ibiganiro bya Luanda, Kinshasa na Kigali bamaze igihe bagirana ku buhuza bwa Angola, ndetse n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatanu taliki 08 Ugushyingo, binyuze muri Matthew Miller, uvugira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Amerika yamaganye M23 ku kuba ikomeje kongera ubuso bw’uduce abarwanyi bayo bagenzura.

Yagize ati: “Kuba M23 ikomeje kwagura ubutaka igenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigize kwica agahenge kaganiriweho mu biganiro bya Luanda.”

Amerika yakomeje igira iti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirongera gusaba u Rwanda kuvana by’aka kanya ingabo zarwo muri RDC, na yo igahita ihagarika ubufasha kuri FDLR.”

Ibi byatangajwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ibiganiro biheruka ni ibyo impuguke mu iperereza ku mpande zombi ziheruka guhuriramo i Luanda, byasize zemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.

Iyi nama igomba gukurikirwa n’izahuza na Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagomba guhurira i Luanda ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU