Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yitabiriye umukino wahuzaga u Rwanda na Djibouti(amafoto)

Perezida Paul KAGAME yitabiriye umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ya CHAN, yari yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Djibouti , wanarangiye ikipe y’igihugu amavubi itsinze ikipe y’igihugu ya Djibouti ibitego 3-0.

Perezida Paul KAGAME, yaherukaga kwitabira umukino wa kabiri mu itsinda D ikipe y’igihugu Amavubi, yari yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Nigeria, mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2025, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Kugaruka kuri sitade by’umwihariko kureba umupira w’amaguru ni ibintu umukuru w’igihugu yari amaze igihe asabwa n’abanyarwanda, nyuma y’igihe kirekire cyari giciyeho abanyarwanda batamuca iryera mu mikino y’umupira w’amaguru.

     Incamake y’umukino warangiye u Rwanda rutsinze Djibouti 3-0 mu mukino wo kwishyura.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa ya kumi n’ebyiri kuri stade Amahoro. Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw’u Rwanda, aho umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Frank Spitler, yari yakoze impinduka zitandukanye nko kubanzamo Byiringiro Gilbert, mu mwanya wa Fitina Ombolenga, Gilbert Mugisha utari wabanjemo mu mukino ubanza na Mbonyumwami Taiba n’izindi mpinduka zitandukanye.

Amavubi yatangiranye imbaraga mu gice cy’ubusatirizi ubona ko abakinnyi bafite inyota y’ibitego, ku munota wa 10 gusa kuri pase nziza Ruboneka Jean Bosco, yahaye Dushimimana Olivier Muzungu, yaje guterekamo igitego cya mbere abari muri stade bose bajya mu kirere.

Ikipe y’igihugu amavubi ikimara kubona igitego cya mbere byatumye ikipe ya Djibouti, ihita yibura, umukino utangira gukinirwa mu kibuga cyayo. Ku munota wa 24, biturutse ku guhererekanya neza kw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi, nanone Ruboneka Jean Bosco yongeye guha pase nziza Dushimimana Olivier Muzungu, acenga abakinnyi babiri ba Djibouti, areba uko umuzamu wa Djibouti ahagaze atera ishoti rikomeye mu izamu igitego cya 2 kiba kiriyanditse ku ruhande rw’u Rwanda.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0. Bagarutse mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu ya Djibouti, yaje yahinduye imikinire, ibyo gukina bugarira barabireka nabo batangira kwataka no kugera imbere y’izamu ry’ikipe y’igihugu amavubi.

Umukino wakomeje kuryoha kuko wabonaga ko byibuze amakipe yombi ari kugerageza kwataka no kugera imbere y’izamu ry’indi, gusa ubona ko Amavubi yihariye cyane umupira. Abanyarwanda bari bategerezanyije amatsiko ibindi bitego, ariko Djibouti binyuze mu muzamu wayo witwaye neza cyane yihagararaho.

Ku munota wa 89 akagozi ka Djibouti kaje gucika ubwo ku mupira wari uturutse kuri Gilbert Mugisha, Tuyisenge Arsene wari wajemo asimbuye Dushimimana Olivier Muzungu, yateretsemo igitego cy’agashinguracumu, umukino urangira ari ibitego 3-0, mu mikino yombi birangira ari ibitego 3-1 kuko Djibouti mu mukino ubanza yari yatsinze u Rwanda igitego 1-0, mu mukino nawo wari wabereye kuri stade Amahoro

Nyuma yo gutsinda mu mikino yombi ibitego 3-1, u Rwanda rutegereje iy’izava hagati ya Kenya na Sudani y’epfo aho bazacakirana ku cyumweru tariki 03 ugushyingo 2024 mu mukino wo kwishyura, Aho umukino ubanza warangiye Sudani y’epfo yisasiye Kenya 2-0, umukino wabereye muri Sudani y’epfo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU