Gutsindwa na Djibouti ntabwo ari ikimwaro, ikipe yacu si Brazil-Umutoza w’Amavubi asubiza abanyamakuru

0
48
Advertisement

Uyu munsi taliki 27/10/2024, ni bwo guhera i saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera habaga umukino ubanza mu guhatanira tike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN, aho byarangiye Djibouti itsinze u Rwanda 1-0.

Iyi Djibouti yabaye ikipe ya mbere itsindiye Amavubi kuri Stade Amahoro i Remera ivuguruye, ibi byababaje bikomeye abafana bari baje kureba uyu mupira bafite icyizere cy’uko Amavubi yitwara neza cyane ko iyi Djibouti itabarirwaga mu makipe yagombaga guhangara Amavubi.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Frank Torsten Spittler yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yumvikanye asa n’aho ajora urwego w’ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko nta kimwaro abibonamo gutsindwa na Djibouti, ati”Gutsindwa na Djibouti ntabwo ari ikimwaro, ikipe yacu ntabwo ari Brazil, Djibouti itsinze Brazil byaba ari ikimwaro. “

Uyu mutoza yanagarutse kuba hari abakinnyi batajya bahamagarwa mu ikipe y’igihugu aho babona ko bagakwiye guhabwa umwanya, abakurira inzira ku murima, ko niyagenda ari bwo bazahamagara abo bashaka, ati:”Ningenda muzaba mufite umwanya uhagije wo kubahamagara, muzahamagare abo mushaka bose, mushobora kongera guhamagara Sahabo, Muhadjiri,…”

Djibouti yatsinze Amavubi mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere, mu rugamba rwo gushaka tike y’igikombe cya Afurika mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo (CHAN), kizaba muri Gashyantare 2025.

Abafana b’Amavubi ntabwo babyumvaga

 

Loading

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here