Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

NESA-Updates: Abifuza gufasha abakandida bigenga bahawe umurongo ngenderwaho

Uko umwaka utashye, ubwo abanyeshuri basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye baba bisuganya bitegura gukora ikizamini cyane Leta, ni ko abifuza gukorera dipolome nk’abakandida bigenga baba bakubita hirya hino bashakisha ubumenyi bwazabafasha kwitwara neza mu kizamini cya Leta.

Bamwe bashaka abarimu ku giti cyabo, abandi bakagana bimwe mu bigo bifasha abakandida bigenga, (Candidat Libre).

Kuri ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatanze umucyo kuri abo bantu baba bashaka gufasha abakandida bigenga.

Mu itangazo cyasohoye, kisunze X, bagize bati”Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), kiramenyesha abantu bose bifuza gutanga amahugurwa ku bakandida bigenga (bakunze Kwita “CANDIDAT LIBRE”) bitegura gukora ibizamini bya Leta, ko bashobora kubisabira uburenganzira butangwa na NESA.Ibisabwa biboneka ku rubuga rwa NESA ari rwo

www. nesa.gov.rw ”

Ushaka gufasha abakandida bigenga yakohereza ubusabe bwe kuri email ikurikira:
accreditation@nesa.gov.rw

Ushaka kureba ibisabwa kanda hano: bit.ly/3TVAgqf

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU