Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Isaie Ndayizeye yagarutse ku igurishwa ry’insengero ndetse na bimwe mu bikoresho by’iryo torero, birimo kigurishwa n’abayobozi bakuru b’Itorero ADEPR, cyane avuga ku bikoresho by’itorero rya Rukiri ryabarizwaga mu Mujyi wa Kigali birimo amakaro na ‘Sound proof’ biherutse kugurishwa.
Bamwe mu bakirisitu b’Itorero ADEPR bagaragaje ko babajwe n’imbaraga baba baratakaje ku nsengero maze zimwe zikagurishwa ndetse n’ibikoresho biguriye bikagurishwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ADEPR, ababivunikiye ntibasobanurirwe irengero ryabyo.
Umwe mu bakirisitu b’Itorero ADEPR aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Nababajwe n’ibyo nabonye, urusengero rwubatswe n’abakisitu rukagurishwa n’ibikoresho bikagurishwa? Njyewe byambabaje n’amarira araza, mu itorero ADEPR turitanga, ariko bagatinyuka ibikoresho twaguze bakabishyira ku isoko? Kandi ejo bundi bazavuga ngo twongere twitange.”
Akomeza agira ati: “Bariya bantu ni abajura, uretse no mu buryo bw’Imana bakurikiranwe mu buryo bw’amategeko. Ubuse bigeze bavuga aho amafaranga yavanwe mu bikoresho byagurishijwe yagiye? Reka dutegereze icyo Imana izakora, gusa Abakirisitu ntabwo bazabura icyerekezo, ariko bazabazwa ubugingo bwa bamwe bagiye kugwa.”
Uyu mukirisitu utifuje gutangaza imyirondoro ye yavuze ko bakagombye gufata ibikoresho byakuwe mu rusengero rwa Rukiri, bikajyanwa mu zindi nsengero zitabifite, aho kugurishwa.
Umwarimu ku itorero rya Rukiri, abijijwe iby’igurishwa ry’ibyo bikoresho, yahise abwira itangazamakuru ko ari mu kazi, ahubwo ari bubavugishe nyuma y’isaha. Inkuru itangazwa ataraboneka.
Pasiteri Isaie Ndayizeye, aganira n’itangazamakuru yabajijwe iby’igurishwa ry’insengero zo mu itorero ADEPR, zirimo n’urusengero rw’itorero rya Rukiri yabihakanye, asobanura ko impamvu rwasenywe ari uko ruri mu gishanga, byakozwe ku cyemezo cyafashwe muri 2018.
Pasiteri Ndayizeye yabajijwe n’itangazamakuru impamvu yisenywa ry’urwo rusengero, ibikoresho bikuwemo bikagurishwa, aho kujyanwa mu zindi nsengero z’iri torero zitabifite yavuze ko byemejwe n’inama yahuje ubuyobozi.
Urusengero rwa Rukiri rwari rifite amateraniro abiri, kuri ubu rwimuriwe mu rundi rusengero rwa Kicukiro Sheri, hakibazwa impamvu babimuye kandi bakagombye gushaka ahandi bimurira umudugudu wa Rukiri.
Pasiteri Ndayizeye abajijwe niba Abakirisitu basengeraga mu rusengero rwa Rukiri bazubakirrwa urundi, rusimbura urwo bari bafite, yavuze ko icya mbere babaganirije bakumva impamvu urusengero rwavanwe Rukiri.
Pasiteri Ndayizeye yagize ati: “Amakuru avugwa ko insengero za ADEPR zagurushijwe n’ibinyoma, kuba bivugwa mu itangazamakuru ni amarangamutima y’ababivuga. Nta rusengero rwagurishijwe.”
Agaruka ku igurishwa ry’urusengero rwa Rukiri, yagize ati: “Urusengero rwo mu Rukiri rwagombaga kuhava kuko Umujyi wa Kigali watwandikiye utubwira ko tugomba kuruhavana.”
Akomeza agira ati: “Urusengero rwa Rukiri rujya gusenywa hari inama yakozwe yiga ku bikoresho byari birugize, twanzuye ako dushaka abantu bagura ibikoresho by’urusengero.”
Pasiteri Ndayizeye abajijwe igikorwa kindi kizakorerwa ahari hari urwo rusengero yavuze ko hazakorerwa ibikorwa bigendanye n’icyo amategeko ateganya ku ikoreshwa ry’ibishanga.
Urusengero rwa Rukiri rwasengeragamo Abakirisitu benshi kuko basengaga amateraniro abiri.
Pasiteri Ndayizeye yageneye ubutumwa Abakirisitu b’Itorero ADEPR, abasaba gukomeza kwirinda ibihuha n’ibinyoma bitangazwa na bamwe kugira ngo babone ababakurikira, abasaba gukomeza gukora umuriro w’Imana.
Src: Nyigisha TV