Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Uwakekwagwaho kwica umuturanyi we umukase ijosi yarashwe na polisi

Umuturage wo mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo wakekwagwaho kwivugana umuturanyi we amukase ijosi yarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugerageza kwiruka ngo acike inzego z’umutekano.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize tariki ya 30 nzeri 2024, mu gitondo nibwo ku muhanda wo muri aka gace kazwi nko ku gishinwa mu murenge wa Kiziguro, hagaragaye umurambo w’umugabo witwa Ndarihoranye, wari wishwe akaswe ijosi.

Kuri Uyu wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 07 ukwakira 2024, mu rukerera nanone muri aka gace kazwi nko ku gishinwa hongeye kumvikana amasasu 3, bivugwa ko yarashwe uwakekwagwaho kwica Ndarihoranye, wiciwe muri aka gace akaswe ijosi.

Amakuru dukesha abaturage bo muri aka gace, avuga ko uyu warashwe yari umujura ruharwa. Uyu warashwe akaba yari yemereye inzego z’umutekano ko ariwe wahitanye Ndarihoranye, akaba yemeza ko yahuye na nyakwigendera Ndarihoranye, avuye kwiba yabona ko yamubonye agafata umuhoro akamukata ijosi.

Uyu warashwe, yarashwe ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano nyuma yo kwemera kuzijyana aho yakoreye icyo cyaha akanazereka umuhoro yakoresheje akata ijosi rya Ndarihoranye.

Abaturage batuye muri aka gace kazwi nko ku gishinwa mu murenge wa Kiziguro, bumvikanye bashimira cyane inzego z’umutekano kubw’akazi zakoze ko kubakiza umugizi wa nabi wabiciye umuturanyi.

Umugore wa nyakwigendera Ndarihoranye, mu gahinda kenshi yatangaje ko yatangajwe no gusanga uwamwiciye umugabo ari umuturanyi wabo babanaga umunsi ku munsi, ashimira inzego z’umutekano kubw’akazi zakoze.

Nyuma y’uko umurambo w’uyu mugizi wa nabi ujyanwe, abaturage babwiwe ko bagomba kumushyingura, gusa bose batereye hejuru bavuga ko batamushyingura n’ibintu yakoreye umuturanyi wabo.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba CP. Hamduni Twizeyimana, mu kiganiro kuri telefone yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu warashwe yari asanzwe ari umujura kandi yemeraga ko ariwe wishe Nyakwigendera Ndarihoranye.

C.P Hamduni Twizeyimana, akomeza avuga ko ubwo uyu wakoze iki cyaha ubwo yafatwaga yahise yemera ko ariwe wishe Ndarihoranye, anemera kujyana inzego z’umutekano aho yakoreye icyo cyaha gusa bataragerayo akagerageza gusimbuka imodoka y’abashinzwe umutekano bikamuviramo kuraswa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU