Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Marburg: Gusura abanyeshuri mu mashuri byahagaritswe/ Amabwiriza yose agendanye n’uburezi

Mu Rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (internat).

Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.

Kugeza ku wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024, abantu 29 ni bo bari bamaze kwandura iki cyorezo, abamaze gupfa bari 10.

Mu mabwiriza yashyizweho abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe ko “Bagomba kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”

Kandi basabwe “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.”

Gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri byahagaritswe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU