Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Umugeni yabenzwe ku munota wa nyuma

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’umukobwa wategereje umusore wari kuza gusaba no gukwa bikarangira ataje.

Ubu bukwe bwari kubera mu Murenge wa Kisaro mu Mudugudu wa Gitega, bwapfuye ku wa Kabiri taliki 24 Nzeri 2024, ubwo i wabo w’umukobwa imyetuguro yari yose bategereje umusore ko aza gusaba akanakwa umukobwa witwa Uwayezu Angelique.

Icyo gihe byari biteganyijwe ko basaba bakanakwa, nyuma bakazakorera umurenge mu Karere ka Kamonyi.

Mu gahinda kenshi n’amarira menshi umukobwa avuga ko yakundanye n’umuhungu akamuzana no mu rugo kumwereka umuryango nyuma bapanze ubukwe bategura ibintu byose mu rugo, barangije bategereza umuhungu baramuheba.

Ku munsi wari wateguwe umukobwa yakomeje guhamagara umusore amubwira ko kuza bitagishobotse, ko imodoka yabapfiriyeho bageze mu Karere ka Kamonyi, dore ko kuba ubukwe butarabaye bwabasigiye igihombo gikabije kuko bateguye ibishoboka byose bitegura umukwe birimo gukodesha imodoka, amahema, ibinyobwa bari bateguye,…

Abaturanyi b’uyu muryango bo babwiye Radiyo Ishingiro ko ibi bintu bitakagombye kurangirira aho, ko umusore agomba kubibazwa.

Uwitwa Manirakiza Zacharie bivugwa ko ariwe musore wagombaga kuba umukwe, ibi byose arabihakana akavuga ko umukobwa ntawe azi ndetse ko asanzwe ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri.

Bivugwa ko uyu musore ngo asanzwe ari Animateri kuri ES Runyombyi yo mu Karere ka Nyaruguru, akaba yaramenyanye n’uyu mukobwa aho biganaga muri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!