Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Abaturage ntibumva uburyo akagari kabo gakorera mu kandi

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhimbi barinubira ko bajya gushaka serivisi zo mu kagari kabo, bakaziherwa mu kandi Kagari ka Bwinsanga nyamara bo bavuga ko ntacyo babuze ngo biyubakire ibiro by’akagari mu kagari kabo.

Ibi biro by’akagari ka Ruhimbi, bikorera mu Kagari ka Bwinsanga mu Mudugudu wa Nyakabungo.

Bamwe mu baturage bo muri aka kagari bavuga ko ibi bibabangamiye, dore ko bemeza ko ntacyo babuze ngo bagire ibiro by’akagari biyubakiye kandi bikorera mu kagari kabo.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwinsanga bavuga ko ubusanzwe ibiro by’akagari kabo bikorera ku murenge wa Gishari, aya makuru avuga ko Akagari ka Ruhimbi gakorera mu biro byubatswe ku bufatanye bwa Leta n’abaturage, ariko umuyobozi wari uhari ntiyahakorera ahubwo ahitamo kujya gukorera ku murenge kuko naho hari inyubako za leta zidakorerwamo.

Nyuma y’uko iyi nyubako isigariye aho, yaje gutizwa Akagari ka Ruhimbi katagiraga aho gakorera, ndetse ubu abaturage bo muri ako kagari baherwa serivisi mu Kagari ka Bwinsanga.

Abaturage bo mu Kagari ka Ruhimbi bakaba basaba ko bashakirwa ikibanza, bagafatanya n’ubuyobozi bwabo bakabona aho akagari kabo gakorera batarinze kujya kwakira serivisi mu kandi kagari batijwe.

Uwitwa Bagaruka Pierre wo mu Kagari ka Ruhimbi mu Mudugudu wa Rwagaya, avuga ko ari bwo bwa mbere abonye akagari gakorera mu kandi, ubusanzwe akagari ngo gakorera aho kabarizwa, avuga ko yiteguye kuzatanga umusanzu wose ushoboka kugira ngo bagire akagari kabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemera ko kuba hari akagari gakorera mu kandi ari amakosa yabayeho ariko ubu bakaba babifitiye ingamba.

Yagize ati: “Twamaze kurambagiza ubutaka kandi ako kagari kari mu tuzubakwa muri iyi ngengo y’imari.”

Nta makuru azwi y’igihe gishize akagari ka Ruhimbi gakorera mu kagari ka Bwisanga, bivugwa ko katangiye kuhakorera cyera hakiri akarere ka Muhazi, bivuze ko ari mbere ya 2006.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!