Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yaba yakorewe urugomo na bagenzi be baraye basangiye inzoga mu kabari.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Nzeri 2024, nibwo umurambo wa nyakwigendera wabonywe mu Murenge wa Gahini, Akagari k’Urugarama ho mu Mudugudu wa Videwo.
Gitifu w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye itangazamakuru ko umurambo w’uyu musore wagaragaye mu rukerera ubonywe n’abaturage bari bagiye mu mirimo, yavuze ko ashobora kuba yarwanye na bagenzi be basangiye inzoga mu kabari.
Yagize ati: “Ni umusore wari kumwe na bagenzi be basangira inzoga mu kabari bikavugwa ko batashye saa sita z’ijoro, ubuyobozi bwasanze aryamye ku muhanda yanegekaye hashize iminota mike ahita ashiramo umwuka, bishoboka ko hari abantu barwanye na we. Ubu umubiri we twawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini.”
Gitifu Murekezi yavuze ko iperereza rikomeje, aho bamaze gufata abantu babiri mu gihe abandi na bo basangiye na we bagishakishwa ngo babazwe n’inzego z’umutekano.
Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’urugomo ngo kuko aribyo bikunze guteza umutekano muke.
Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko umutekano bakwiriye kumenya ko ari ingenzi, abantu nibabanze birinde ku giti cyabo, birinde gusinda cyangwa urugomo kuko nk’uyu musore iyo ukurikiranye urasanga ashobora kuba yazize urugomo. Ni birinde rero ubusinzi kuko nibwo butera urugomo.”
Mu gihe inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku bantu bane basangiye n’uyu musore wari utunzwe no gushakisha muri uyu murenge, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini.