Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Umukobwa wibanaga yasanzwe yapfuye aboshye yambaye ubusa

Mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yapfuye aboshye amaguru n’amaboko bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Masoro ho mu Mudugudu wa Mubuga.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, babonye atinze kubyuka maze babyibazaho niko kujya kureba icyabaye basanga inzu idakinze, yapfuye kandi aboshye amaguru n’amaboko, nta myenda yambaye.

Amakuru avuga ko ubusanzwe uyu mukobwa ngo yakoraga uburaya ndetse ko yajyaga acururiza inzoga mu nzu y’icyumba kimwe yabagamo.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko abo bagizi ba nabi batwaye ibikoresho yari asanzwe akoresha.

Umwe yagize ati: “Matera nta yari irimo, gaz n’ibindi yari afite. Inzoga zo numvishe zirimo.”

Undi na we yagize ati: “Yacuruzaga inzoga, ntabwo tubizi niba ari abakiriya babikoza, nta wamenya ngo ni nde wabikoze. Babashakishe babakanire urubakwiye kuko ibi ni indengakamere, bamwishe rubi.”

Emma Claudine Ntirenganya, uvugira Umujyi wa Kigali, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa bashakishwe.

Yagize ati: “Umukobwa bamusanze yapfuye mu gitondo, ni umukobwa ukora uburaya. Birakekwa ko bashobora kuba bamwishe ariko ntabwo turabimenya, tubiharira RIB, ikaza gukora igenzura, tukareba ikivamo.”

Amakuru avuga ko nyakwigendera yasize umwana umwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!