Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umugabo ushinjwa kwiba intoryi yakubiswe bimuviramo urupfu

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witabye Imana ubwo yajyanwaga kwa muganga, nyuma yo gukubitirwa mu murima w’intoryi yari yasanzwemo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Murambi, aho mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, abaturage basanze nyakwigendera mu murima w’intoryi yakuswe yagizwe intere.

Abaturage batuye hafi y’aho ibyo byabereye, babwiye BTN Ko nyakwigendera yari asanzwe ari umujura ruharwa.

Umwe yagize ati: “Yari asanzwe ari umujura n’umugore we abantu bose barabazi. Yazize imifuka itatu y’intoryi yari yibye buriya ejo yari kuzazijyana ku isoko.”

Undi na we ati: “Bamufatiye mu cyuho bamufatana imufuka itatu abarindaga izo ntoryi baramukubita. Nyuma umuyobozi w’Akagari yashatse moto ngo imujyane kwa muganga kuko yari ameze nabi ariko bamugejeje mu murenge wa Kiziguro ashiramo umwuka.”

Aho nyakwigendera yaguye muri uwo Murenge wa Kiziguro, ni ho hahise hitabarizwa izindi nzego ngo zibe ari zo zikomeza gukurikirana.

Gitifu w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, na we yahamije amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo.

Gitifu Ndayisenga yagize ati: “Aho byamenyekaniye twatanze ubujyanama ko yajyanwa kwa muganga i Kiziguro ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze. Bamuvanye aho bari bamubonye bamuzamuye bageze mu nzira ashiramo umwuka.”

Mu Rwanda inzego z’ubuyobozi zigaragaza ko iki gihugu kigendera ku mategeko ko kwihanira bitemewe, ahubwo abaturage basabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha no kuranga ababikekwaho bakabibazwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!