Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC na FDLR bazindutse barasana ba Jenerari babiri bararusimbuka

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haraturuka amakuru avuga ko Ingabo za Leta ya Kinshasa, FARDC zifatanyije n’iza MONUSCO zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

Amakuru avuga ko imirwano yatangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Nzeri 2024, ibera i Mubambiro muri Teritwari ya Masisi no mu nkengero zaho.

Biravugwa ko kandi habuze gato ngo Brigadier general Sibo Stanys Gakwerere (Gihayima) wari i Mubambiro yicwe ku bw’amahirwe birangira arusimbutse, ni mu gihe General Ntawunguka Pacific (Omega) uyobora igisirikare cya FDLR yamenye amakuru hakiri kare agahunga.

Aka gace ka Mubambiro kuri ubu gafatwa nk’amatware makuru y’inyeshyamba za FDLR.

Ingabo zidasanzwe zo muri uyu mutwe (CRAP) ni zo zaramutse zihanganye n’iza FARDC ifatanyije na MONUSCO, gusa ntiharamenyekana imvo n’imvano y’iyi mirwano.

Haribazwa niba impande zombi zaba ziri mu mirwano bya nyirarubeshwa.

Magingo aya impande zombi ziri kurasana kandi bisanzwe bizwi ko FDLR ari umwe mu mitwe igize Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RD Congo, zimaze imyaka isaga itatu zirwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Leta ya Kinshasa yakunze kumvikana hirya no hino irega u Rwanda gushyigikira M23, na rwo rukayishinja kugirana imikoranira na FDLR imaze igihe ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Icyakora mu rwego rwo gushaka uko ayo makimbirane Kigali na Kinshasa bifitanye yakemurwa, mu mpera z’ukwezi gushize abakuriye ubutasi bw’ibihugu byombi bahuriye i Rubavu mu nama yasize bemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.

Ni mu gihe andi makuru avuga ko ku wa Kane Nzeri ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RD Congo n’u Rwanda bahuriraga i Luanda muri Angola, byavuzwe ko Leta ya Kinshasa idakozwa ibyo gusenya umutwe wa FDLR.

Umunyamakuru ukurikiranira bya hafi intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, Kayiranga Melchoir, avuga ko imirwano FARDC na FDLR baramukiyemo ari ukuyobya uburari.

Yagize ati: “FARDC iri mu mibare myinshi, urabona i New York hagiye kuba inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ibyo ari byo byose baravuga bati ‘u Rwanda rushobora kudushinja gukorana na FDLR’, ikindi biri mu rwego rwo gukumira RDF kuba yajya hariya.”

Kugeza magingo aya biravugwa ko imirwano ihanganishije impande zombi igikomeje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!